Iyi ni inzu uyu muryango ubamo

Nyaruguru: Impuruza ku buzima bw’umugore n’abana be 4

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kubyarira iwabo abana bane ku bagabo bane batandukanye, Musabyimana Claudine w’imyaka 39, utuye mu mudugudu wa Kalimba, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, bigaragara ko, we n’abana be babayeho ubuzima bushariye cyane, nko gutura mu nzu iri hafi kubagwaho no kutabona icyo atungisha abana.

Musabimana asaba ubufasha ngo abone aho kuba n’ikiramira abana be uko ari bane (imyaka 14, 9, 5 n’3) bigaragarira buri wese ko ingaruka z’imirire mibi zatangiye kubagiraho ingaruka.

Agaruka ku buzima bwe, Musabimana wabyariye iwabo bwa mbere afite imyaka 25, avuga ko muri abo bana uko ari bane (abahungu batatu n’umukobwa umwe), umwe wenyine ari we ufite se umwemera. Ngo ariko nta kintu amumariye.

Yagize ati “Iyi nzu yenda kutugwaho ni iyo Data yancumbikiyemo. Aba bana uko ari bane babaruye kuri njye. Umwe wenyine ni we ufite se upfa kumwemera. Abandi ba se barabahakana. Ibibatunga byose ni njye wirwariza, nta bundi bufasha mbona.”

Musabyimana arongera ati “Ndi umukene pe! Mfite akarima kamwe Data yampaye. Ntunzwe no kwahira ishinge nkayigurisha, nkagura agashandiko k’ibijumba. Nk’ubu iri joro twaburaye. Abana baheruka kurya ejo bundi nijoro.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bagaragaje ako koko akwiye ubufasha, ariko akanigishwa. Uwitwa Sibomana Alphonse ati: “Bariya bana nibafashwe ariko n’umugore yigishwe. Kuko harimo n’ikibazo cy’imyumvire. Umuntu ufite imbaraga nk’uriya ashobora gukora, akagira akarima k’igikoni abana ntibajye mu mirire mibi bigeze hariya.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yijeje ubufasha bwihutirwa uyu muryango. Ati: “Biraba ngombwa ko tubimura tubashakire aho baba bacumbitse. Hanyuma inzu tuzayubake mu ngengo y’imari y’umwaka ugiye kuza kuko ubu tutabona amabati. Naho ikibazo cy’ubuzima bw’abana twarakimenye. Tugiye kujyayo turebe ikibazo gihari nyir’izina, tubafashe kuko kutarya nabyo bishyira ubuzima mu kaga.”

Gitifu Umuhoza arasaba kandi abaturage gutanga amakuru ku bantu batuye ahantu habashyira mu kaga kugira ngo bimurwe.

Iyi ni inzu uyu muryango ubamo
Iyi ni inzu uyu muryango ubamo

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyaruguru: Impuruza ku buzima bw’umugore n’abana be 4
    Ni ikibazo gikomeye. Nyabuneka nimwongere mu tekereze gahunda y’URUGANDA IWACU. Ni gahunda nziza. Ni ishyirwemo imbaraga. Niho abantu nkaba bafashirizwa, bahabwa akazi muri izo nganda; Umuntu nk’uyu abonye akazi kamuhemba ibihumbi 50 ku kwezi, yaba abaye umukire. Yabaho, n’abana be ntibongere kurwara bwaki.
    Ariko inzigo zibanze nazo zinyuzamo zikrangara kandi UMUTURAGE ARI KW’ISONGA!!!!!!!

  2. Nyaruguru: Impuruza ku buzima bw’umugore n’abana be 4
    Bigenda bite kugirango ikibazo nk’iki kibe kitari kizwi? Abashinzwe kariya karere bakwiye kwegura cyanga kweguzwa. VUP yo ivugwa yita kuri inde? Muri make, ibi biteye isoni!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *