Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye akazi gakomeye inzego zirimo izishinzwe umutekano zikomeje gukora, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza biheruka kwibasira igihugu.
Ni nyuma y’imvura ikomeye yibasiye intara z’amajyaruguru, u Burengerazuba ndetse n’Amajyepfo byahitanye abantu 129; nyuma y’imvura idasanzwe yibasiye uturere tugize izi ntara mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2023.
Ibiza kandi byasenyeye abaturage benshi, byangiza ibikorwa remezo bitandukanye ndetse bitanasize imyaka y’abaturage.
Kuva mu gitondo cy’ejo ku wa Gatatu inzego zirimo Ingabo z’igihugu, Polisi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta biriwe bakora ubutitsa mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka na biriya biza ndetse no kurwana ku bikorwa remezo birimo gusibura imihanda yari yarengejwe n’inkangu.
Ni umusanzu wanyuze Umukuru w’Igihugu, ashimira byimazeyo ziriya nzego ku bw’akazi gakomeye zakoze.
Kuri Twitter ye yagize ati: “Nimunyemerere nshimire inzego zacu z’umutekano ndetse n’Ingabo hamwe n’inzego za gisivile ndetse n’izindi nzego zirimo by’umwihariko abanyamadini, ku bw’akazi kadasanzwe bakoze umunsi wose ndetse n’ijoro mu rwego rwo kudufasha guhangana n’ingaruka z’ibiza byatewe n’ikirere cy’ejo hashize kandi kinakomeje. Nitwishyira hamwe tuzatsinda.”
Perezida Kagame mu butumwa yatanze ku wa Gatatu, bwo yihanganishije imiryango yabuze abayo ndetse atanga isezerano ry’uko we ubwe agomba gukurikirana ibikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka na biriya biza.
Umukuru w’Igihugu yanashimye abaturage bari mu duce twose twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, abasezeranya ko ‘hakorwa ibishoboka byose kugira ngo habungabungwe ubuzima’.


