Nyamasheke:Impanuka ya Bisi yahitanye umugabo w’imyaka 52

Sangiza iyi nkuru

Ahagana saa munani n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa kane ni bwo Bisi itwara abagenzi ya sosiyete itwara abagenzi ya Ritco Ltd yari ifite plaque RAD 278K yataye umuhanda ihitana umuturage witambukaga witwaga Mukeshimana Jean Damasecène w’imyaka 52 ahita ashiramo umwuka,umushoferi n’imodoka bihitwa bijyanwa kuri Sitasiyo ya polisi ya Kanjongo,mu karere ka Nyamasheke, ubu umushoferi akaba ari ho afungiye.
Bamwe mu bari aho impanuka yabereye bashoboye kuganira na Bwiza.co ,bayibwiye ko umushoferi yihutaga cyane imbere haturuka igikamyo yarangaye agiye kugikatira ahita arenga umuhanda akubita uriya muturage ahita apfa,bakaba banagaragazaga akababaro gakomeye batewe n’uru rupfu rutunguranye rwa mugenzi wabo.
Hari abavuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije abandi bakavuga ko ari uburangare bw’umushoferi,byose nyuma y’iperereza rya polisi tukazamenya ukuri kwabyo.
Nk’uko Bwiza.comyabitangarijwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke,Kamari Aimé Fabien, ngo iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Nyakabingo,
ati’’ Ni byo koko impanuka yabaye,yabereye mu mudugudu wa Nyakabingo,akagari ka Muhororo,mu murenge wa Kirimbi,hari mu ma saa munani z’amanywa n’iminota 25,aho Bisi ya Company itwara abagenzi ya Ritco Ltd ifite plaque RAD 278K yari itwaye abagenzi iva I Kigali igana Rusizi,igeze muri uriya mudugudu irenga umuhanda igonga Mukeshimana Jean Damascène witambukiraga ari no mu mukono we ahita agwa aho,icyakora abagenzi bari bayirimo bo ntacyo babaye kuko amahirwe bagize ari uko itacurangutse.’’
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa kuri uyu wa gatanu.

Uyu muhanda ngo urimo ingusho ku buryo mu myaka itarenze 2 gusa utangiye kugendwa hamaze kugwa benshi bazize impanuka. Aha imodoka yari imaze kuhagongera Vétérineri w'umurenge wa Karambi muri aka karere.
Uyu muhanda ngo urimo ingusho ku buryo mu myaka itarenze 2 gusa utangiye kugendwa hamaze kugwa benshi bazize impanuka. Aha imodoka yari imaze kuhagongera Vétérineri w’umurenge wa Karambi muri aka karere.

Mu minsi ishize Meya w’aka karere,Kamari Aimé Fabien yabwiye Bwiza.com ko mu mezi 3 gusa muri iki gice cya Nyamasheke cyonyine impanuka zo mu muhanda zimaze guhitana abatari bake akaba asaba abagenzi kumenya gukoresha umuhanda neza,ariko n’abatwara ibinyabiziga bakaba bagomba kumenya ko ubuzima bw’abantu ari bwo bwa mbere bakubahiriza amategeko y’umuhanda.
Uyu muhanda umaze imyaka 2 utangiye gukoreshwa,bamwe bakavuga ko ari ukubera ko abenshi mu baturage batari bamenyereye kugenda muri kaburimbo bikaba bikibatonda, ubuyobozi bukavuga ko bugiye gukora ubukangurambaga bwimbitse mu mikoreshereze y’uyu muhanda kugira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BAHUWIYONGERA Sylvestre

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *