Umuhanzi Chameleone ari mu mazi abira nyuma y’uko umuryango wa Robert Karamagi, uhagurukije Dossier yo Cameleone ashinjwamo kugira uruhare mu rupfu rwa Robert.
Uyu muryango wa Robert ni ubwa gatatu wubuye iki kirego nyuma y’imyaka 11, ishize cyarasubitswe aho ngo nta bimenyetso byari bihari bihagije bigaragaza ko Chameleone yagize uruhare muri urwo rupfu rwa Robert Karamagi.
Se, wa Robert muri iki cyumweru nibwo , yasabye urukiko ko rwamuha amahirwe yo kongera gutanga ibindi bimenyetso byerekana ko umuhungu we yishwe atwitswe ubwo yari mu rugo rwa Chameleone.Ibi abisabye nyuma y’uko umushinjacyaha wakurikiranye iyo Dosiye yasezeranyije uyu muryango n’ubahagarariye mu mategeko ariko ntibyakorwa .
Mu 2015, nibwo ikirego cyari cyubuwe, nyuma y’uko mu 2014 cyari cyahagaritswe nyuma ngo yo kubura ibimenyetse bifatika. Icyo gihe umuryango wa Robert wandikiye ubushinjacyaha ubusaba ko wakwemererwa ukajya mu itsinda rikora iperereza kuko ngo wabonaga rigenda biguruntege.
Ugandashowbiz, itangaza ko impamvu Chameleone ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Karamagi, n’uko ngo yapfiriye iwe mu buryo bw’amayobera, aho byavuzwe ko yitwitse mu gihe uyu muryango ubihakana ukavuga ko yatwitswe na esansi, bityo rero bakaba basaba ko Jose Chamelione yakurikiranwa.


