
Umuhanzi Mico The Best umaze imyaka itarimike mu ruganda rwa muzika y’u Rwanda, atangaza ko kugeza n’ubu atarakura amaso ku madolari 7620 Umuhanzi Diamond Platnums amaze imyaka 10 atarayamuha.
Ibi byabaye mu ntangiro z’umwaka wa 2013, aho Mico yishyuye uyu muhanzi amafaranga mu byiciro bitandukanye ngo yitabire igitaramo cye cyari kubera i Gikondo ,ariko birangira ataje ntiyanasobanura icyatumye ataza.
Mu mpera z’umwaka wa 2022 , ubwo Diamond Platnumz byari byitezwe ko aza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyari cyiswe “One People Concert”, bikaza kurangira abihinduye ntaze, mu mpamvu zimwe zavuzwe zabiteye harimo n’uko ngo Mico yari yatanze ikirego mu nzego zitandukanye zirimo RIB na Immigration.
Ibyo rero byababaje Mico kuko yabibonye nk’igihombo ariko akubita agatoki ku kandi avuga ko azakomeza kubikurikirana kugeza ubwo aya mafaranga azayishyuriza Diamond ku butaka bw’u Rwanda uko byagenda kose.Yongeyeho ko atazigera amusanga iwabo ngo amwishyuze.
Yagize ati” Njyewe sinzigera nsanga Diamond ku butaka bwa Dares Laam ngo mwishyuze.Ariko Diamond azanyishyurira ku butaka muno mureba(avuga ubwo mu Rwanda).
Gusa mbere y’uko Mico atanga ikirego yari yabanje kwishyuza ku neza binyuze ku bajyanama ba Diamond, ariko nabwo ntibabishyiramo imbaraga.Naho kubyerekeye ibikorwa bye Mico avuga ko akomeje gusohora indirimbo nyinshi harimo niyo aherutse gushyira hanze yise “Ni ayanjye”.
Nubwo avuga ibi ariko abantu batandukanye bamushinja ko ari kugenda biguruntege bakabihuza no kuba yarashatse umugore bigatuma agabanya umurindi kubera inshingano, Gusa nawe yabaye nk’ubyemera ngo kuko ntibiba byoroshye.


