Kim Kardashian ni umugore w’imyaka 36 y’amavuko akaba umugore w’icyamamare Kanye West, uyu mugore yanenzwe n’abafana be batagira ingano nyuma yo gufata ifoto ye akayigereranya na Bikiramaliya nyina wa Yezu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore amafoto yayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ariko abafana be bayagaye ko ari ibitagereranywa, bati: “ni ibitagereranywa, biteye isoni n’agahinda ndetse no kutiyubaha”.

Uyu mugore kandi abafana bafashe nk’utagira isoni ngo nawe yigaye, yafashe buji isanzwe isa nkikoreshwa mu kiliziya, ahakagiye ifoto ya Bikiramaliya ashyiramo iye. Ibi ntabwo byashimishe na gato abayoboke ba kiliziya abasanzwe bakurikira uyu mugore kuri Instagram.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


