Perezida Kagame yaganiriye n’ubuyobozi bukuru bwa RDF, Polisi na NISS

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 18 Gicurasi, yagiranye inama n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS).

Ni inama yabereye ku Cyicaro Gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura, yitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, uw’izirwanira mu kirere ndetse n’abandi basirikare bakuru batandukanye bo mu ngabo z’u Rwanda.

Yitabiriwe kandi na ba Ofisiye batandukanye muri Polisi y’Igihugu.

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Kagame na bariya ba Ofisiye baganiriye “ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’igihugu.”

Nta yandi makuru ibiro by’Umukuru w’Igihugu byigeze bitangaza kuri iyi nama.

Umukuru w’Igihugu mu nama nk’iyi cyakora akunze kuganiriza abo mu nzego z’umutekano ku ruhare rwabo mu bikorwa biteza imbere igihugu, ibikorwa biri mu nyungu z’umutekano w’igihugu ndetse n’ibyo kugarura amahoro.

Perezida Kagame kandi akunze kubaganiriza ku bibazo byugarije akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange, amabibutsa kwimakaza indangagaciro zirimo ikinyabupfura, gukorera igihugu ndetse no gukorana umurava.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *