Umugaba mushya w’ingabo za EAC zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu, yatangiye imirimo nyuma y’igihe yaritambitswe na Congo.
Ku wa Kane tariki ya 18 Gicurasi ni bwo Gen Muthuri yageze i Goma mbere yo gutangira imirimo.
Ni nyuma yo kugirwa umuyobozi wa EACRF na Perezida William Ruto, asimbuye Maj Gen Jeff Nyagah weguye ku nshingano zo kuyobora ziriya ngabo mu kwezi gushize.
Gen Jeff Nyagah yeguye nyuma yo kugaragaza impungenge z’uko umutekano we muri Congo wari ubangamiye, ikindi akaba yari amaze igihe yotswa igitutu n’ubutegetsi bwa Congo bumuhora kuba Ingabo yari ayoboye zaranze kujya mu mirwano na M23.
Perezida Ruto ubwo yemezaga Maj Gen Muthuri nk’umuyobozi mushya w’Ingabo za EAC ziri muri Congo Kinshasa yabanje kwitambika icyo cyemezo, ku mpamvu z’uko yashinjaga Kenya kumushyiraho batabanje kubijyaho inama.
Hejuru y’ibi hiyongeraho kuba Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwe ashinja Ingabo za EAC ziri muri Congo kuba nta musaruro zigeze zitanga, ahubwo zikubaka ubucuti n’inyeshyamba za M23.
Ni ibyatumye Kinshasa ifata icyemezo cyo kwitabaza Ingabo za SADC ngo zisimbure iza EAC, ndetse byitezwe ko izi ngabo z’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika zizagera muri Congo mu kwezi gutaha kwa Kamena.
EACRF mu itangazo yasohoye, yavuze ko Gen Aphaxard Muthuri Kiugu yaje gukomereza aho mugenzi we Gen Nyagah yari agejeje.
Iri tangazo rivuga ko Gen Kiugu azanye ubunararibonye yavanye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo aho yakoze hagati ya 2003 na 2004.
Ingabo za EAC kuri ubu ni zo zigenzura ibice byari byarafashwe n’inyeshyamba za M23, mbere yo kubivamo mu kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Luanda na Nairobi.
Izi ngabo zigizwe na batayo ebyiri z’ingabo z’u Burundi, batayo ebyiri z’ingabo za Uganda, na batayo imwe ya Kenya n’imwe ya Sudani y’Epfo.
Bitandukanye n’ibyo Congo ivuga, Gen Muthuri Kiugu ubwo yatangiraga inshingano yavuze ko abona ingabo agiye kuyobora zarakoze neza.


