Muri uku kwezi FDLR yishe cyangwa yiba inka zirenga 1000: Aborozi bo muri Kivu ya ruguru

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’aborozi bo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru (ACOGENOKI), ryashinje umutwe wa FDLR kuba umaze kwica cyangwa kwiba inka zirenze 1000 kuva uku kwezi kwa Gicurasi kwatangira.

Iri huriro ryatangaje ko FDLR yishe cyangwa ikiba ziriya nka muri Teritwari za Rutshuru na Masisi zombie zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

ACOGENOKI yavuze ko umubare nyirizina w’inka zishwe muri uku kwezi ari 450, zose zikaba zararashwe.

Hejuru y’izi nka ngo hiyongeraho izindi zibarirwa mu Magana zasahuwe mu bikuyu zabagamo, by’umwihariko nko mu duce twa Mahanga, Ruvunda na Kabati two muri Teritwari ya Masisi.

Umuyobozi w’ihuuriro ry’aborozi bo muri Kivu y’amajyaruguru, Kambale Bake Robert, yatangaje ko FDLR ikomeje kwibasira inka zabo kubera intambara imaze igihe yarayogoje uduce zabagamo.

Aborozi bo muri Kivu ya ruguru bashinje uriya mutwe ugizwe ahanini n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubiba ndetse no kubicira inka, nyuma y’iminsi mike igisirikare cya Uganda (UPDF) cyemeje ko ari wo wishe amagana y’inka ziheruka kugaragara zarashwe.

Uyu mutwe kandi ukomeje gukorera ubwicanyi inka, mu gihe umaze igihe ufatanya n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano zimaze igihe zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *