Umunyamakuru wa Televiziyo y’abanyamerika CNN utunganya ibijyanye n’amafoto yatahuye kasete zariho amajwi n’amashusho bya Osama Bin Laden bivuga uburyo yakoranaga n’abanyamerika n’uburyo baje gushwana maze yifashishije umuhanga mu myandikire y’abarabu wo muri kaminuza ya California Davis, Flagg Miller maze bashyira ku karubanda ibyakuwe kuri izo kasete.
Mu mwaka wa 2001 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinjiye muri Afghanistan, Osama Bin Laden bimusaba guhunga umujyi wa Kandahar,aho yari akambitse kuva mu 1997. Inyubako nyinshi al-Qaeda yakoreragamo zavuwemo huti huti, zikaba zari zihishemo amakasete y’amajwi agera 1 500 ariho amajwi ya Osama Bin Laden.
Umwe mu muryango wa Osabama Bin Laden uba muri Afghanistan yabonye umuba w’aya makasete y’amajwi, urayiba uyajyana mu iduka riyacuruza ryari hafi aho, Abatalibani icyo gihe bari bamaze kugenda.
Umunyamakuru ufotora wakoreraga CNN yumvishe ayo makuru, ubundi yumvisha uyu mucuruzi ko yamusubiza aya makasete, amubwira ko ibiriho ari ingirakamaro, kandi koko byari ukuri kuko yari amajwi yo mu bubiko bwa al-Qaeda.
Impuguke mu muco n’imyandikire y’abarabu waturutse muri Kaminuza ya California Davis, Flagg Miller, niwe washoboye kumva urwo ruhurirane rw’amagambo,indirimbo, ndetse n’amajwi yafashwe agizwe n’ibiganiro uko byakabaye.
Flagg Miller wari ufite aya makasete ya al-Qaeda,yavuze ko yari menshi cyane igihe yayabonaga mu 2003 mu bikarito bibiri bisa nabi, ati “ Namaze amajoro abiri ntasinzira nibaza icyo nakora kugira ngo menye ikiriho.”

Aya makasete yumvishwemo amajwi y’abantu barenga 200 batandukanye, harimo na Osama Bin Laden. Ariho kandi ibyo Bin Laden yagiye avuga mu mpera z’umwaka wa 1980 kugeza mu ntangiriro za 1990 abwira abo muri Arabia Saudite na Yemen.
Osama Bin Laden yari inshuti magara ya Amerika
Miller avuga ko umwanzi wa Osama atari Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Abanyaburayi, ahubwo ko bari abandi biyisilamu.
Mu myaka myinshi, ngo Osama yibandaga kucyo yise “kutizera” mu bayisilamu.
Miller yasobanuye ko mu banzi be ku mwanya wa mbere hazaga aba Shia, hagakurikiraho aba Baathists bo muri Iraq, aba Communiste ndetse n’aba Nasserists bo muri Misiri. Aba bose akaba ari ibyiciro by’abayoboke b’idini ya Islam ariko batacana uwaka na Bin Laden.
Kuri ayo makasete humvikanaho abarwanyi bo muri Afghanistan n’abarabu bo muri icyo gihugu barwanya igitero cy’abasoviyeti.
Irindi zina bitari byitezwe ko ryagaragaraho ni irya “Mahatma Gandhi” wagaragajwe nk’umuntu wagenderwagaho cyane na Osama Bin Laden nko mu ijambo yavuze muri Nzeli 1993.

Iri jambo akaba ari naryo ryonyine Bin Laden yahereyeho ahamagarira abamushyigikiye ko batangira kurwanya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barwanya icyitwa icyayo cyose.
Osama yagize ati: “U Bwongereza bwahatiwe kuva muri kimwe mu bihugu cya kolonije mu gihe Gandhi yacanaga umubano n’ibyabo byose. Tugomba gukora nk’ibyo uyu munsi ku Banyamerika.”
Umwanzi w’ibanze kuri Al-Qaeda muri aya makasete nk’uko bigarukwaho na Miller bari abayobozi bamwe b’Abiyisilamu ntago yari Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bin Laden warezwe na Amerika uwo ariwe?
Osama bin Mohammed bin Awad bin Laden yavutse tariki ya 10 Werurwe 1957. Avukira mu gace ka Riyadh ho muri Arabia Saudite. Ibisekuru bye bigera no mu gihugu cya Yemen. Yavukiye mu muryango wabakire ruharwa. Ni umuryango w’aba Bin Laden wari ukuzi cyane kubera ibikorwa byabo by’ubwubatsi.
Bin Laden yashatse umugore we wa mbere mu mwaka wa 1974 aho yari afite imyaka 17. Gusa uyu mugore ntibaje kurambana kuko baje gutandukana mbere y’ibitero bikomeye byagabwe n’umutwe wa al-Qaeda ku nyubako zikomeye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugabo kandi azwi ho kuba ariwe washinze umutwe wa al-Qaeda. Umutwe warimo abayoboke b’idini ya Islam ariko b’aba sunni. Uyu mutwe niwo wigambye kuba wari inyuma y’igitero gikomeye cyo kuwa 11 Nzeri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mwaka wa 1979 ubwo yari mu ishuri nibwo yinjiye mu mutwe wa Gisirikare w’aba mujahideen muri Pakistan.
Icyo gihe yafashije uyu mutwe awuha intwaro, amafaranga ndetse anawuzanira abarwanyi akuye mu bihugu by’Abarabu kugirango bajye kurwana muri Afghanistan. Mu mwaka wa 1988, nibwo yashinze al-Qaeda.
Osama Bin Laden yize amashuri ajyanye n’ubucuruzi ndetse yiga n’ay’imyuga muri Kaminuza yitiriwe umwami Abdulaziz iri Djeddah muri Arabia Saudite guhera mu mwaka wa 1974 kugeza mu wa 1978 .
Hashize umwaka umwe gusa avuye muri iyo Kaminuza, yagiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize imyaka icumi yose guhera mu mwaka wa 1979 kugeza mu wa 1989.
Impamvu Abanyamerika bigishije Osama bakanamuha ubushobozi bwinshi bw’ubutasi n’ubwa gisirikare, byari ukugirango ashobore kubakorera neza dore ko bahise bamugira intumwa ikomeye y’Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ubutasi , CIA.
Nyuma ni bwo haje kuzima uwatse atangira kudacana uwaka na Leta ya Georges w Bush ndetse n’iya Barack Obama. Uyu mugabo rurangiranywa afatwa nk’umwe mu bagize uruhare mu gitero cy’i Washington ku nyubako nini za Pantagone na World Trade center aho nibura abantu 3000 bitabye Imana.
Kuva icyo gihe uwari umuyobozi mukuru wa al Qaeda, Osama Bin Laden yahise atangira guhigwa bukware n’abamwirereye. Yahise ashyirwa ku rutonde rw’abantu 10 bashakishwa cyane ku Isi kubera ibikorwa by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi bamushinjaga.
Kuva mu mwaka wa 2001 kugeza muri 2011, Ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika, FBI, byari byarashyizeho miliyoni 25 z’amadolari ku muntu wese uzabasha gutanga amakuru yahoo Bin Laden aherereye. Icyo gihe akaba yari yarihishe muri Pakistan.
Tariki ya 2 Gicurasi 2011, Bin Laden nibwo yarashwe ahita yitaba Imana. Yarasiwe ahitwa Abbottabad muri Pakistan arashwe n’umwe mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itegeko ryari ryaratanzwe na Perezida Barack Obama.
Yapfuye afite abavandimwe 53. Mu gihe cyose yamaze ari ku Isi, ntiyakundaga kugaragara dore ko ababonye isura ye babarirwa ku ntoki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


