Abantu bo mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari birimo n’u Rwanda bafungiwe muri Zambia, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ndetse n’izishinzwe abinjira n’abasohoka.
Ku Cyumweru gishize ni bwo muri Zambia by’umwihariko i Lusaka mu murwa mukuru habaye umukwabu wari ugamije gushakisha abadafite ibyangombwa.
Ni umukwabu wakorewe mu nsengero eshatu zo mu gace ka Mandevu i Lusaka.
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Zambia, Rukundo Innocent, yatangaje ko mu barenga 300 bafashwe amaze kumenyamo Abanyarwanda 210, barimo abana n’abakuze kuri ubu bagifunze.
Uyu yabwiye BBC ko mu bafunzwe harimo n’abari berekanye ibyangombwa bibemerera kuba muri Zambia.
Ati: “Abantu baracyafunzwe, n’iyo tugerageje gusura abo bantu usanga ari abantu bihebye cyane kubera ko basize imiryango mu mazu, basize abana batoya mu mazu, ugasanga rero ni ibintu bihangayikishije cyane”.
Rukundo avuga ko bamwe mu bo yavuganye na bo bamubwiye ko bafashwe kuko ari impunzi zidafite ibyangombwa, nyamara babifite ikindi bakaba barabyerekanye.
Yavuze ko “ibyo byangombwa biri ‘valid’ [ntibyarengeje igihe], ni ibyangombwa bafite kandi bahawe n’ubuyobozi, barabifunganwe”.
Rukundo avuga ko n’abatari bitwaje ibyangombwa ubwo bajyaga gusenga bagafatwa nyuma yaho imiryango yabo yabibashyiriye aho bafungiye, gusa ntibarekurwe.
Yavuze ko mu Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Zambia, bakomeje kuganira n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka hamwe na Minisiteri ishinzwe impunzi ngo hamenyekane icyatumye babata muri yombi, ndetse n’impamvu batabarekura.
Yunzemo ati: “Kuva bafatwa kugeza ubu duhora tugirana ibiganiro, bakatwizeza ko abo bantu abafite ibyangombwa bari burekurwe, hanyuma abatabifite bakabafunga cyangwa se bakabatwara mu nkambi nkuko amategeko abiteganya, abagomba koherezwa [mu Rwanda] na bo bakabohereza, ariko kugeza kuri uyu munsi wa none ntakigeze gikorwa”.
Kugeza ubu nta cyo Zambia iratangaza ku ifungwa rya bariya bantu.
Aba cyakora batawe muri yombi nyuma y’ukwezi kumwe Perezida Hakainde Hichilema wa kiriya gihugu agiriye uruzinduko mu Rwanda rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano arimo ayerekeye abinjira n’abasohoka.
Zambia isanzwe ibamo Abanyarwanda benshi barimo n’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiyeyo, gusa ntibizwi niba abafashwe baba bari muri abo.
Imibare itangwa n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ivuga ko Zambia ibarizwamo impunzi 105,000; zirimo 4,900 z’Abanyarwanda.


