Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), iragaragaza urutonde rw’ahantu hatandukanye Abatutsi biciwe kuri iyi tariki ya 26 Mata 1994.
Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya ISAR RUBONA muri Komini Rusatira, barishwe bose.
Abatutsi bari bahungiye Nyamagana muri Pinusi, ubu ni mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, barishwe bose.
Kuva tariki ya 26-28/04/1994, Abatutsi bo muri Kibingo, ubu ni mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, barishwe, bakajugunywa mu cyobo bitaga kwa Agatha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Foyer de Charité, muri Centere ya Gati, barishwe bose. Ubu ni mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.
Abayobozi muri Leta, batanze imbunda kandi bashishikariza abaturage b’abasivili kwitabira kwica abatutsi muri Kibuye. Icyo gihe ibihumbi by’Abatutsi byari byahungiye ku musozi wa Gitwa byishwe n’abaturage b’Abahutu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


