Ivanka Trump asanga Amerika yakiriye impunzi za Syria byaba intandaro y’ibiganiro

Umukobwa wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ivanka Trump unaherutse guhabwa umwanya ukomeye mu biro bya se Donald Trump, avuga ko Amerika iramutse yemeye gufata impunzi z’abanyaSyiria ziganjemo abana bato, byaba intandaro y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bityo hakaba haboneka agahenge. Mu kiganiro yagiranye na NBC News kuri uyu wa 26 Mata 2017, yagize ati […]

Ibyo Abajenosideri bakoze nta nyamaswa yatinyuka kubikora-Hon Mukabalisa

Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Donatile Mukabarisa asanga ibyo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakoze nta n’inyamaswa yatinyuka kubikora kuko birenze ubwenge. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi yabitangarije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside, wabereye mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, ahashyinguye abasaga ibihumbi 4 by’inzirakarengane. Muri […]

RDC: Abasaga 20 bamaze kugwa mu mirwano hagati y’amoko

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko abantu basaga 20 baguye mu mirwano yabereye mu ntara ya Kasai muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Nk’uko bitangazwa na jeunafrique, iyi mirwano ngo yatangiye guhera mu Kuboza umwaka ushize, aho ababarirwa mu bihumbi bamaze guta ingo za bo kubera ikibazo cy’umutekano mucye. Iyi mirwano yatangiye u itariki ya 19 Mata […]

Abasirikare 15 b’u Burundi birukanwe muri Somalia bazira kunywa inzoga

Amakuru agera mu gihugu cy’u Burundi, ni uko hari abasirikare 15 b’u Burundi bari kumwe na bagenzi babo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, birukanwe nyuma yo gufatwa basinze. Byari biteganyijwe ko aba basirikare bashyika mu gihugu cy’u Burundi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata, bakaza guhanirwa mu gihugu cyari cyarabohereje mu […]

Min Kaboneka yasabye abanyamakuru kutagirwa ibikoresho n’ababashukisha intica ntikize

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yasabye abanyamakuru bashoje itorero kurangwa n’umuco wo gukunda no kubaka igihugu kibabereye aho kugendera ku bitekerezo by’ababashukisha za ruswa n’utundi tuntu tw’intica ntikize mu kazi ka bo ka buri munsi bakora. Ibi yabitangarije mu muhango wo gusoza itorero ry’abanyamakuru ”Impamyabigwi” ku nshuro ya 2, aho yagarutse cyane ku bantu usanga […]

Amerika ikomeje kugaragaza ubwoba ifitiye Korea ya Ruguru yitegura urugamba

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017, Amerika yatangiye gushinga inkingi izaterekaho ibisasu byayo bya kirimbuzi (missile) muri Korea y’Epfo, mu gihe ikomeje gushyamirana n’iya Ruguru. Amerika ikomeje kugaragaza ukwikanga mu gihe ifite impagarara z’ibikorwa bya Korea ya Ruguru ikomeje kugerageza ibitwaro byayo by’ubwoko butandukanye birimo za missile ndetse n’ibindi bya nuclĂ©aire. Nk’uko […]

Kuba u Rwanda rutera imbere hari abaruhekenyera amenyo, bayobozi mube maso- Hon. Tito Rutaremara

Senateri Tito Rutaremara arasaba abakozi bakora muri sirivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe gukaza umurego mu kurinda ibyagezweho nyuma yo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, anaboneraho kubibutsa ko nubwo u Rwanda rutera imbere hari abo bishengura, bityo ko ari ngombwa kuba maso. Ibi yabitangaje mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ryo ku […]

U Bushinwa: Leta yabujije abaturage kwita abana amazina ya kisilamu

Leta y’u Bushinwa yamaganiye kuri amazina ashingiye ku dini ya Isilamu muri kiriya gihugu aho yanavuze ko nta baturage bayo ishaka mu minsi iri imbere bazaba bitwa bene ayo mazina, bityo hakaba nta muturage wemerewe kwita umwana rimwe cyangwa 2 mu mazina y’icyitegererezo leta yatangaje. Ni muri urwo rwego leta ya kiriya gihugu yatangaje lisiti […]

Kigali: Umugore yagiye gusambana afashwe akubitwa nk’iz’akabwana

Ahazwi nko mu Kiyovu cy’abakene, haravugwa umugore wagiye gusambana n’umugabo wamubeshye ko ari ingaragu, nyuma umugore akabimenya. Yaramukubise amuneraho amadarubindi impaka zivuka ubwo. Ni mu mudugudu wa Rugenge, akagari ka Rugenge mu murenge wa Muhima, ahitwa mu Kiyovu cy’abakene. Ibi byabaye mu ma saa yine y’ijoro, ubwo umugabo w’umugande yateretaga umugore watandukanye n’umugabo w’isezerano, amubeshya […]

Abarwanyi 43 ba M23 bakatiwe n’urukiko rwa Uganda

Urukiko rukuru rwa Kabare muri Uganda rwakatiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mata 2017, igifungo cy’umwaka umwe n’ibiri kuri bamwe mu bari abarwanyi nwa M23. Aba barwanyi bakaba bakurikiranyweho kwinjira ku butaka bwa Uganda naho abahawe igihano cyo gufungwa imyaka 2 bakaba bazize ko binjiranye intwaro muri kiriya gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umushinjacyaha mukuru […]

Ibiribwa PAM yari ishyiriye Abarundi byanzwe bigarurwa mu Rwanda

Amakamyo ya Porogaramu ya Loni ishinzwe ibiribwa (PAM: Programme Alimentaire Mondiale) yari apakiye imfashanyo ishyiriwe impunzi i Burundi, yasubijwe inyuma agaruka mu Rwanda nyuma yaho Leta y’u Burundi iyangiye. Aya makamyo yari amaze iminsi aparitse ku mupaka Gasenyi-Nemba mu ntara ya Kirundi, ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundo. Aya makamyo yari apakiye ibiribwa PAM yaguze […]

Nyamasheke: Imibiri 58 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, byaranzwe no gushyingura imibiri 58 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komini Rwamatamu mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu, ihasanze indi 47.124 yose hamwe ikaba 47.182. Aha hakaba hafite umwihariko wa Jenoside yahakorewe, kuko kugeza kuri iyi nshuro ya […]

Huye: Hafashwe inzoga za magendu z'ubwoko butandukanye

Inzoga zo mu bwoko butandukanye za magendu zafatiwe mu karere ka Huye ku italiki ya 24 Mata, zikaba zari zinjijwe mu gihugu zivanywe i Burundi mu buryo butemewe n’amategeko. Izo nzoga zirimo Amstel , zafatiwe mu kabari kitwa Upendi Bar kari mu murenge wa Ngoma, mu mukwabu wakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Huye […]