Muri Kongere ya gatatu y’abihaye Imana n’Abalayiki bo muri kiliziya Gaturika yateguwe n’Inama y’Abepiskopi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENCO) mu mujyi wa Lubumbashi, umurwa mukuru w’intara ya Haut-Katanga, yarangiye kuri iki cyumweru, tariki ya 11 Kamena, hamwe na misa yizihirijwe kuri Stade ya TP Mazembe iyobowe n’intumwa idasanzwe ya Papa Fransisko, Karidinali Philippin, Musenyeri mukuru wa Lubumbashi yongeye gutunga urutoki abategetsi b’igihugu abashinja kwita ku nyungu zabo aho kwita ku nyungu za rubanda muri rusange.
Imbere y’ibihumbi by’abakirisitu bari bateraniye kuri iyi stade , Arkiyepiskopi wa wa Lubumbashi, Musenyeri Fulgence Muteba yamaganye uburyo abanyapolitiki bayoboye igihugu bitwara hirya no hino, ariko kandi agaruka k”umubabaro w’abaturage” ukomeje kwiyongera bitewe n’imyitwarire y’abayobozi bakabaye bita ku bibazo byabo.
Ati: “Aba baturage batuye ku butaka bwuzuye ubutunzi butagira ingano, ariko ikibabaje! Ntabwo babwungukiramo bihagije. Yaba umuringa cyangwa cobalt hano muri Katanga, yaba diyama iva Kasai cyangwa ibiti biva muri Equateur hamwe n’amafaranga yinjira muri gasutamo ava ku mipaka n’ibihugu icyenda bidukikije, inyungu z’ubwo butunzi butagira ingano zihariwe n’agatsiko k’intore ziri ku butegetsi ndetse n’ibigo by’ibihugu byinshi nta shingiro. ”
Nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga, Musenyeri mukuru wa Lubumbashi yakomeje avuga ko muri iki gihe, abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari bo ba nyir’umutungo kamere uri mu butaka bw’igihugu cyabo ariko bakomeje kwibasirwa n’ubukene bukabije n’amakuba ashingiye kuri uwo mutungo.
Musenyeri Fulgence Muteba ati: “Muri iyi mibereho idakwiye kandi ishobora gutera kwigomeka, abaturage ba Congo bafite icyitegererezo kiri imbere yanyu, ntibihebye. Aba bantu bizera rwose ejo heza. Aba bantu bazi ko iherezo ryabo riri mumaboko yabo. Nkuko mubibona, nyir’icyubahiro , aba bantu baha agaciro ubumwe bwabo n’ubufatanye bw’igihugu. Kiliziya Gatolika, benshi muri abo bantu babarizwamo, ni cyo kimenyetso cyiza cyane kandi ni ikimenyetso kigaragaza ubumwe butajegajega bw’iki gihugu. ”
Mu gusoza ijambo rye, yavuze ko mu buryo bwumvikana, ubu bigaragara ko “uzashaka gucamo igihugu ibice kubera ibitekerezo bya politiki, azasanga abaturage mu nzira ye”.
Mu muhango wo gusoza iyi Kongere , abepiskopi n’intumwa zinyuranye bagizwe n’abandi bapadiri bejejwe n’abalayiki baturutse mu mahanga ndetse n’abo muri diyosezi 48 zo mu gihugu, bitabiriye iki gikorwa cy’igihugu.


