Ukraine irigamba intsinzi za mbere mu bitero simusiga byo gusubiza inyuma Ingabo z’u Burusiya
Ukraine iravuga ko yabohoje imidugudu ine yo mu majyepfo y’iburasirazuba, ivuga ko iyi midugudu ari iya mbere yambuwe u Burusiya kuva hatangizwa ibitero simusiga byo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abayobozi batangaje ko “ibendera ry’igihugu ryongeye kuzamurwa” hejuru ya Storozhove, mu karere ka Donetsk
Umunsi umwe mbere yaho, amashusho yerekanaga ingabo za Ukraine zizihiza intsinzi i Blahodatne na Neskuchne kandi minisitiri yavuze ko hafi ya Makarivka naho hafashwe
Nubwo Ukraine yigamba izi ntsinzi nk’uko tubikesha Reuters, Moscou ntiremeza ko hari agace ako ari ko kose yambuwe.
Ikigo cy’ubushakashatsi ku ntambara ariko ko cyo cyashimangiye ibyo Kyiv yavuze, kivuga ko Ukraine yafashe “imidugudu myinshi” ku murongo wa mbere w’urugamba mu mpera z’icyumweru gishize.
Ku wa Gatandatu, Perezida Zelensky yemeye ko igitero cyari kimaze igihe gitegerejwe cyo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya cyatangiye. Ati: “Ibikorwa byo gusubiza inyuma ibitero no birimo birakorwa”.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau. Ariko Zelensky yanze gutanga ibisobanuro birambuye kubyerekeye icyiciro ibi bitero byo gusubiza inyuma ibitero by’u Burusiya bigezeho.
Abajijwe ku byavuzwe n’u Burusiya ko Kyiv yananiwe gutera imbere ku rugamba, Zelensky yavuze ko abajenerali be “bose bameze neza. Mubigeze kuri Putin”.
Hanyuma yongeyeho ati: “Ni ngombwa ko u Burusiya buri gihe bwumva ibi: ko nta gihe kirekire basigaranye ku bwanjye.”


