Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, yapfuye ku myaka 86 y’amavuko.
Berlusconi yari umucuruzi w’umuherwe wari utunze za miliyari, mbere yo kwinjira muri Politiki.
Uyu mugabo wigeze kuvugwa mu byaha byo gusambanya abagore ni we washinze sosiyete ifite ibitangazamakuru bikomeye bitandukanye mu Butaliyani, ndetse yanigeze kuba Perezida w’ikipe y’umupira w’amaguru ya AC Milan.
Ikinyamakuru Forbes Magazine muri uyu mwaka cyatangaje ko Berlusconi atunze abarirwa muri $ miliyari 6 yamugiraga umuherwe wa gatatu mu Butaliyani.
Uyu mugabo yapfuye nyuma y’uko mu mezi ashize yari yibasiwe n’uburwayi butandukanye.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize byari byatangajwe ko arwariye mu bitaro by’i Milan, abo hafi ye bakavuga ko yari yagiye gukoresha ibizamini bya kanseri yo mu maraso amaze igihe arwaye.
Minisitiri w’Ingabo z’u Butaliyani, Guido Crosetto abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yatangaje ko urupfu rwa Berlusconi rusize “icyuho gikomeye”, bijyanye no kuba yari umugabo w’igihangange.
Yunzemo ati: “Namukundaga byimazeyo. Urabeho Silvio.”
Berlusconi yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani incuro enye, hagati y’umwaka wa 1994 na 2011.


