RDC: Igitero cy’inyeshyamba ku nkambi y’impunzi cyahitanye abasaga 40

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Kamena, abasivili barenga 40 baguye mu gitero cy’inyeshyamba ku nkambi y’abavanwe mu byabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu ntara ya Ituri, nk’uko umuyobozi waho akaba n’umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta yabitangaje.

Bavuze ko umutwe wa CODECO, umwe mu mitwe yitwara gisirikare ikorera mu burasirazuba bwa Congo , ari wo nyirabayazana w’ubwo bwicanyi bwakorewe mu nkambi ya “LALA”.
CODECO ivuga ko irengera inyungu z’abahinzi b’Aba-Lendu, bamaze igihe kinini bahanganye n’aborozi b’Aba-Hema. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abarwanyi bawo bishe abaturage babarirwa mu magana muri Ituri kandi bahatira ibihumbi n’ibihumbi guhunga ingo zabo.

Jean Richard Lenga, umuyobozi w’akarere ka Bahema Badjere, yavuze ko abarwanashyaka bishe abantu 46 bakoresheje ibyuma n’imbunda ndetse batwika abandi mu ngo zabo hagati mu nkambi.
Ati: “Umudugudu wose uri mu cyunamo, birababaje cyane”, akomeza avuga ko abayobozi bagishakisha imirambo.

Lenga yavuze ko abaturage baho batatanye kubera ko abantu benshi bahungiye mu mujyi wa Bule uri hafi, bashaka umutekano nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.

Ibiro bishinzwe ubutabazi by’Umuryango w’Abibumbye (OCHA) byatangaje muri raporo iheruka ko abantu 70.000 bavanywe mu byabo bageze i Bule hagati ya tariki 15 Mata na 15 Gicurasi kubera ihohoterwa mu turere tuhakikije.

Intara ya Ituri yakira abantu bagera kuri miliyoni 1.7 bavanwe mu byabo mu gihugu imbere muri rusange.

Umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Charite Banza, na we yatangaje ko abantu 46 bapfuye, yongeraho ko imirambo y’abahohotewe izashyingurwa mu mva rusange.

Banza yagize ati: “Nta mutekano dufite hano, turabivuga buri munsi”, akomeza avuga ko iki gitero cyabaye nyuma y’iminsi mike nyuma y’ibiganiro hagati y’imitwe yitwaje intwaro muri Ituri.
Yongeyeho ati: “Nta mpamvu y’igitero cyamennye amaraso kugeza ubu iratangwa.”

CODECO yakunze kwibasira inkambi z’abavanwe mu byabo. Yahitanye abantu bagera kuri 60 mu yindi nkambi hafi ya Bule umwaka ushize, muri bumwe mu bwicanyi bwahitanye abantu benshi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. RDC: Igitero cy’inyeshyamba ku nkambi y’impunzi cyahitanye abasaga 40
    Abahema nibirwanHo LONi izahagurukana na nyina wayo aroyo NSTO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *