Shakira yahungishije abana be ubukwe bwa murumuna wa Pique

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko habayeho gutandukana hagati ya Shakira na Gerard Pique bikomeje kuvugwa ko umubano w’aba bombi utifashe neza nyuma y’uko bigaragaye ko abana b’aba bombi batazitabira ubukwe bwa se wabo.

Ibi byatangakjwe n’ikinyamakuru Hola cyo muri Espagne aho ngo abana b’ibi byamamare aribo Milan na Sasha batazitabira ubukwe bwa murumuna wa Pique buteganyijwe kuba taliki 23 Kamena 2023.

Impamvu ngo batazabwitabira, ngo n’uko taliki 19 z’uko kwezi bazaba basubiye i Miami muri Amerika n’ubundi basanzwe barimukiye nyuma y’uko uyu muhanzikazi atandukana na Pique.Ni mu gihe bari bamaze iminsi muri Espagne i Barcelona.

Abakurikirana iby’aba bombi bahuriza kukuba ari ubushake bwa Shakira kuba adashaka ko abana bitabira ubukwe bwa Se wabo mu rwego rwo kwereka uwari umugabo we ko yamaze gufata undi murongo mu buryo bweruye.

Ni mu gihe kandi mu minsi ishize byavuzwe ko uyu Shakira yaba yaramaze kwishumbusha undi mukunzi ariwe Lewis Hamilton bitewe n’ibimenyetso by’urukundo birimo no gusomana imbere yabantu babo ba hafi bagenda bagaragaza.

Shakira na Gerard Pique batandukanye umwaka ushize nyuma y’uko uyu mugabo ashatse undi mukunzi witwa Clara Chia.Icyo gihe nibwo Shakira yahise afata umwanzuro wo kwiyegeraza abana babyaranye ndetse abimukana muri Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *