Umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi wadutse hagati ya Guverinoma ya Afurika y’Epfo n’iya Pologne, nyuma y’uko abarinzi ba Perezida Cyril Ramaphosa bangiwe kuva ku kibuga cy’indege cy’i Warsaw.
Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ari mu itsinda ry’abakuru b’ibihugu bya Afurika ku wa Kane berekeje i Moscou mu Burusiya ndetse n’i Kiev muri Ukraine, mu butumwa bugamije guhuriza mu biganiro by’amahoro ibi bihugu byombi bimaze umwaka n’amezi atanu mu ntambara.
Byitezwe ko aba bakuru b’ibihugu bagomba kugirana ibiganiro na ba Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na mugenzi we Volodymyr Zelensky wa Ukraine.
Mbere yo kwinjira mu Burusiya no muri Ukraine, Perezida Ramaphosa yanyuze i Warsaw muri Ukraine.
Umwuka mubi hagati ya Warsaw na Pretoria wadutse nyuma y’uko indege ya sosiyete itwara abagenzi ya South African Airways yari yakodeshejwe n’Igisirikare cya Afurika y’Epfo ngo itware abasirikare bagombaga gucungira umutekano Ramaphosa, yangiwe kuva ku kibuga cy’indege cya Warsaw aho abari bayirimo bamaze amasaha 10.
Impamvu Pologne yangiye bariya basirikare barenga 100 gukandagira ku butaka bwayo ni uko batigeze babanza kugaragaza uruhushya rubemerera kwinjiza ku butaka bwayo imbunda ziremereye bitwaje.
Igitangazamakuru cya Guverinoma ya Afurika y’Epfo (SABC) cyatangaje ko mbere y’uko iriya ndege igera i Warsaw yari yabanje kwangirwa kunyura mu kirere cy’u Butaliyani kubera kutagira uruhushya rubiyemerera.
Major General Wally Rhoode ukuriye umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda Ramaphosa yatangaje ko ibyakozwe na Guverinoma ya Pologne ari ukubangamira umutekano wa Perezida wa Afurika y’Epfo.
Ati: “Bari gushyira ubuzima bwa Perezida wacu mu bibazo. Impamvu kugeza ubu ntitwakabaye twamaze kugera i Kiev none reba ibyo bari gukora. Ndagira ngo rwose murebe ivangura bagira.”
Uyu musirikare yasobanuye ko uwitwa Bonny uri muri delegasiyo ya Afurika y’Epfo yinginze mu gihe kingana n’amasaha ane abanya-Pologne abasaba kureka bariya basirikare bakagenda, bo bahitamo kumusaka kandi mu busanzwe bitemewe ko umuntu ufite pasiporo y’abadipolomate asakwa.
Yavuze ko ibirenze ibyo uruhushya Pologne yavugaga ko badafite bagaragaje kopi yarwo, gusa ruza kwangwa n’abanya-Pologne bavugaga ko bashaka urw’umwimerere.



One Response
Zabyaye amahari hagati ya Afurika y’Epfo na Pologne
Nabo nibaza johanesburg bazabannyohaguze? Ariko nawe ari wowe ubonye umuntu ari ni nkoho aje iwawe atakubwiye wagira amakenga?