Umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, byatangajwe ko ufitanye imikoranire n’indi mitwe itandukanye irimo n’uwa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah umaze igihe mu ngabo z’u Rwanda.
Ni ibyatangajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri raporo nshya zasohoye ku wa 13 Kamena.
Kuva muri Nyakanga 2021 u Rwanda rwohereje Ingabo muri Mozambique, mu rwego rwo kuhirukana ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah unazwi nka Al Shabaab wari warigaruriye igice kinini cy’intara ya Cabo Delgado.
Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu tariki ya 21 Kamena yabwiye itangazamakuru ko bigizwemo uruhare na RDF, umutekano muri Cabo Delgado umaze kugaruka ku kigero cya 80%; ku buryo n’ibikorwa bitandukanye byari byarahagaze byongeye gusubukurwa.
Cyakora cyo n’ubwo u Rwanda na Mozambique bishimira ibimaze kugerwaho mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado; hari amakuru avuga ko ibyihebe byari byarabohoje iriya ntara bikomeje imikoranire n’undi mitwe witwaje intwaro wa ADF.
Uyu mutwe wundi ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wo na Al Shabaab yo muri Mozambique bahuriye ku kuba bombi bafitanye imikoranire ya hafi n’undi mutwe wa Leta ya Kisilamu (IS) wo muri Syria.
Ni imitwe yose igendera ku mahame akaze y’idini ya Islam.
ADF imaze igihe igaba ibitero by’iterabwoba ku butaka bwa Uganda cyo kimwe no mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru (muri Teritwari ya Beni) na Ituri zo mu burasirazuba bwa RDC.
Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa bamaze igihe bawugabaho ibitero impande zombi zemeza ko byawushegeshe, gusa impuguke za Loni zivuga ko ADF yongeye kwisuganya ku buryo ibitero byayo bitigeze bihagarara.
Igiheruka ni icyo mu cyumweru gishize uyu mutwe wagabye mu karere ka Kasese mu burengerazuba bwa Uganda, ucyiciramo abantu 42 barimo abanyeshuri 37.
Raporo ya ziriya mpuguke kandi ivuga ko ADF yaguye imbibi ku buryo imaze iminsi ishaka abarwanyi bashya mu ntara za Kinshasa, Tshoppo, Haut UĂ©lĂ© na Kivu y’Amajyepfo.
Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah na ADF mu mikoranire
Impuguke za Loni muri raporo yazo zivuga ko “kuva mu mpera za 2021, [ADF] yakoranye inama nyinshi n’abahagarariye Da’esh cyangwa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah muri Mozambique na Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kuganira ku ngamba ndetse n’amayeri y’imikoranire.”
Nko muri Kamena 2022 ibyihebe bikuru ku mpande zombi byahuriye muri Teritwari ya Shabunda, mu gihe mbere y’aho (muri Kanama 2021) byari byahuriye i Kigoma muri Tanzania.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka bwo Ibn Omar na Sheikh Abu Yassir Hassan bayoboye Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah mu bya gisirikare no mu buryo bw’idini bagiye muri Kivu y’Amajyepfo; bahahurira n’abayobozi bakuru muri ADF.
Imikoranire y’iyi mitwe yanigeze gukomozwaho na Perezida Paul Kagame, ubwo muri Kanama umwaka ushize yaganiraga n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Byari nyuma y’uko mu Ukwakira 2021 Polisi y’u Rwanda ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bataye muri yombi abantu 13 biteguraga kugaba ibitero by’iterabwoba muri Kigali.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abatawe muri yombi bari bafitanye imikoranire na ADF, bakaba barashakaga “guhorera abo basangiye imyumvire n’ibikorwa bari muri Cabo Delgado muri Mozambique.”
Yunzemo ati: “Barabahoreraga bagira ngo bagirire nabi u Rwanda ko bagiye kurwanya iyo mitwe nka bo.”


