U Bwongereza bwatangaje ko buhangayikishijwe n’ibikorwa bya FDLR

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Bwongereza yatangaje ko ihangayikishijwe n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ikomeje gukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Bikubiye mu itangazo intumwa y’u Bwongereza mu karere k’ibiyaga bigari, Alison Thorpe yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena.

Ni nyuma ya raporo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka gusohora. Raporo ishyira mu majwi imitwe irimo M23 na FDLR ishinjwa gukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu birimo ubwicanyi no gufata ku ngufu.

Iyi raporo by’umwihariko ishinja abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Christian Tshiwewe kugira uruhare muri biriya bikorwa; biciye mu mubano yaremye hagati ya FARDC na FDLR.

U Bwongereza mu itangazo bwasohoye bwavuze ko buhangayikishijwe n’ibikorwa by’iriya mitwe, busaba abayiha ubufasha kubuhagarika.

Bwagize buti: “Duhangayikishijwe n’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’iry’amategeko mpuzamahanga ryavuzwe muri raporo rikorwa n’imitwe irimo M23, FDLR, ADF na CODECO. Turamagana ubufasha buturuka hanze buhabwa imitwe yitwaje intwaro.”

Leta y’u Bwongereza yagaragaje ko ingaruka z’amakimbirane ari muri Congo ziza by’ako kanya kandi zikaza ziremereye, ikindi rikaba rituma abaturage benshi bava mu byabo.

FDLR imaze igihe ifasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zimaze umwaka urenga zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ibihugu bitandukanye birimo ibigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byagerageje guhuriza impande zombi mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane zifitanye; gusa Leta y’i Kinshasa yarahiye ko itazigera igirana ibiganiro n’uriya mutwe.

Leta y’u Bwongereza yagiriye inama M23 na FARDC kubahiriza imyanzuro ya gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda, mu rwego rwo gukemura ibibazo bafitanye mu buryo bwa dipolomasi.

Yunzemo iti: “Turizera ko izi gahunda ari zo zizaca ingana ku mahoro arambye.”

Impande zombi kandi zasabwe guhita guhita zihagarika imirwano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *