Nkore iki? Umukobwa twahuriye i Nairobi agiye kunsenyera

Sangiza iyi nkuru

Umukunzi wa bwiza yanditse asaba abakunzi b,uru rubuga kumugira inama nyuma y,uko ahuriye n,umukobwa muri Kenya agashaka kumwigarurira kd asanzwe afite urugo.

Yagize ati”Amazina yanjye ntabwo ndibuyavuge ku mpamvu z,umutekano wanjye.Ubusanzwe nibera i Nairobi ariko u undi uw,i Kigali.

Nagiye muri Kenya 2012 ngiye gushaka ubuzima nk,abandi bose ariko ntibyakunda neza gusa ibyo nkayo birantunze simbayeho neza cyane ariko sinabayeho nabi urebye biri hagati aho.

Mu ntangiro z,uyu mwaka nibwo nashatse umugore ariko tuba tugarutse i Kigali ho gato kuko ariho hari umuryango wanjye uri.Gusa mu minsi ishize madamu yabaye asubiyeyo njyewe nsigara i Kigali kuko hari ibyo narinkiri gukemura.

Gusa hagataho mbere y,uko nshaka umugore hari umukobwa twahuriye i Nairobi turacudika ndetse tukajya turyamana ndetse akandyohera gusa twemeranywa ko tutazashakana.

Muri iyi minsi rero nagiye kubona mbona arampamagaye ambwira ko ari i Kigali kandi ashaka kundeba ankumbuye .Namubwiye ko numva ibyo kubonana twabihagarika ariko arampatiriza ndemera araza turongera turaryoherwa none ndi kumva murarikira umunsi ku wundi none nayobewe icyo nakora pe! Niyo mpamvu mbagishije inama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *