Perezida Wavel Ramkalawan wa Madagascar, yavuze imyato mugenzi Paul Kagame w’u Rwanda amugaragaza nk’urugero rw’isi yose rwerekana ko umugabane wa Afurika ufite ba Perezida b’ibihangange.
Perezida Kagame ari i Victoria mu birwa bya Seychelles, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatumiwemo na mugenzi w’icyo gihugu.
Imwe muri gahunda Umukuru w’Igihugu agomba kwitabira muri Seychelles ni ukwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 kiriya gihugu kibonye ubwigenge.
Perezida Wavel Ramkalawan ubwo yamwakiraga mu biro bye kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ari “ibyishimo bikomeye” ku kuba yifatanyije na bo muri iriya sabukuru.
Perezida Kagame kandi yashimiwe na mugenzi we wa Madagascar ku bw’ubuyobozi bwe, amugaragaza nk’urugero rwiza rw’uko Afurika ifite abayobozi b’ibihangange.
Ati: “Ndagira ngo nkoreshe aya mahirwe kugira ngo ngushimire ku giti cyanjye ku bw’ubuyobozi wawe, bitari mu Rwanda gusa ahubwo no ku rwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse no ku rwego rwego rw’Isi.”
“Uri urugero ku Isi yose rw’uko Afurika ifite abayobozi b’ibihangange. Wayoboye igihugu cyawe mu bibazo byinshi, hanyuma uyu munsi u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku Isi. Abagore bisanga mu mutekano usesuye.”
Perezida Wavel Ramkalawan yavuze ko nka Seychelles bifuza kwigana urugero rw’u Rwanda.
Yakomeje abwira Perezida Kagame ko ubwo yari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yahaye “icyerekezo uyu mugabane”, ku buryo kuri ubu abawuyoboye bagendera ku cyerekezo yabahaye.



2 Responses
Perezida Ramkalawan abona P. Kagame mu Banyafurika b’ibihangange ku Isi
Mukosore ni Perezida wa Seychelles si Madagascar
Perezida Ramkalawan abona P. Kagame mu Banyafurika b’ibihangange ku Isi
Iyi nkuru irimo ikosa ryo kwitiranya ibihugu nkaho mwise Sychelles.
Ariko kandi ndabashimira ku makuru y’impamo mutugezaho. Kandi ay’ingenzi yose murayaduha nkuko bikwiye.
Mukomereze aho.