Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y'igihugu

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Yuvenali, Agathe Kanziga avuga ko nta gitekerezo na kimwe yari azi ku bijyanye n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kuri Politike y’u Rwanda.
Nyuma y’imyaka isaga 23 adakoma, uyu mugore aherutse kugaragara mu itangazamakuru kuri Televiziyo yo mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yavuze ko amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yayumvise ageze mu Bufaransa gusa ko mbere nta byo yari azi. Yongeyeho ko iyo umugabo we adapfa nta Jenoside yari kuba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agathe Kanziga Habyarimana hamwe n’umuhungu we w’umuhererezi Jean-Luc Habyarimana, bagaragaye kuri televiziyo ya VRT mu kiganiro cyagarutse ku mateka y’u Rwanda gitegurwa n’uwitwa Peter Verlinden ndetse kikaba kimaze no kugaruka ku ngingo zitandukanye zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ariko bikaba nta cyo bihungabanya ku mutekano w’u Rwanda.
Kanziga yavuze muri iki kiganiro ko umugabo we Habyarimana Yuvenari yari yaramubujije kuzagira ikintu na kimwe amubaza kijyanye n’akazi ke mu bya politiki bityo ko nta cyo azi ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati”umugabo wanjye yarambwiye ngo ntazagira ikintu na kimwe mubaza kijyanye na bizinesi za politiki, igisirikare n’ibindi, amakuru ye yayabikaga ku buryo ntabashaga kuyageraho.”
KTpress dukesha iyi nkuru ivuga ko Agathe yatangaje ko afite ipfunwe cyane aterwa n’amakuru yumva ku wahoze ari umugabo we perezida Habyarimana, avuga ko yangaga Abatutsi kugera ubwo apanga no kubatsemba.
Yunzemo ati”umugabo wanjye ngo yigeze kuvuga ko atabona aho akwiza impunzi n’amatungo wa zo n’ibikoresho, ese aba yarabashyize he?”
Nyamara, Perezida Habyarimana yavuze ko u Rwanda ari n’ikirahure cyuzuye amazi ko uwakongeraho andi atabona aho ajya bityo ko impunzi zari hanze y’igihugu zitari zemerewe gutahuka kuko zitari kubona aho zikwirwa.
Gusa Agathe Kanziga yavuze ko yatangiye kujya yumva abantu barashwe bazira guhisha abashakishwaga ndetse n’ibigo by’amashuri bigatangira kubura abana b’abanyeshuri babaga bamaze kwiyunga ku Nkotanyi.
Agathe Kanziga avuga ko atazi radio ya RTLM n’icyo yari igamije
Ku itariki ya 8 Nyakanga 1993, itsinda ry’abanyamafaranga bagera kuri 50 bariteranyije bashing radio ya RTLM radio, (Radio Television Libre des Milles Collines), mu bayishinze hakaba harimo n’umukwe wa Habyarimana , umuhungu w’umuherwe Felicien Kabuga, kuri ubu wanashyiriweho igihembo cya Miliyoni 5 z’Amadolari ku muntu uzabasha kuvumbura aho yihishe.
Agathe yagize ati”RTLM ni radio ki yari igamije iki? Sinigeze numva na rimwe iyo radio ariko umukozi wanjye rimwe yambwiye ko yumvise radio 2 zirimo Milles Collines na Muhabura zikwirakwiza amagambo akarishye.”
Ku ruhande rwanjye sinigeze numva izo radio yewe mpamya ko n’umugabo wanjye ari uko kuko nta mwanya twabiboneraga, ubwo rero ndumva nta byinshi nazibabwiraho kuko nta ruhare nari nzifiteho na ruto.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”na Jenoside yakorewe Abatutsi nta yo nzi kuko yabaye ntari mu Rwanda, ibyo nyiziho byose nabimenyeye mu Bufaransa kuko ariho nahise nigira kuva umugabo wanjye amaze gupfa.”
Gusa uyu mugore we avuga ko ubwicanyi bwabaye mu 1994 bwatewe n’iyicwa ry’umugabo we Habyarimana Yuvenali.
Yagize ati”nubwo nta cyo nshobora kubabwira kuri Jenoside yo mu 1994, icyo nababwira ni uko iyo umugabo wanjye adapfa, ubu bwicanyi bwose butari kubaho mu Rwanda.”
Nyamara nubwo Agathe yirinze kugira byinshi atangaza ku ruhare rwe muri Jenoside, amateka ye azwi neza na bamwe mu amukurikiraniraga hafi barimo Marie Jeanne Uwiringira ndetse na Marie Claire Uwimbabazi bari abakobwa ba Akingeneye, wari umuganga wa Habyarimana, bakaba bari banari kumwe mu rupfu rwe.
Amakuru avuga ko ku itariki ya 7 Mata 1994, aba bakobwa bagiye i Kanombe ku rugo rwa Habyarimana bagiye kureba umurambo wa se, ubwo bahasangaga Agathe Uwiringiyimana, muramukazi we, Ababikira, Abasirikare n’abandi bose intero ari imwe yagiraga iti”Abatutsi bagomba kuzabyishyura.”
Nyamara nyuma y’isengesho Agathe yakoze icyo gihe, ngo yasoje n’amagambo agira ati “muhe intwaro ingabo zose, buri mututsi aho ari yicwe.” Ibi akaba yarabivugaga ngo ari imbere y’umurambo w’umugabo we.
Ese ibi IBUKA ibivugaho iki?
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA uvuga ko ibi bidatunguranye.
Muri iki kiganiro Agathe n’umuhungu we bagiriye kuri iriya televiziyo, bahamye mu murongo w’abahakana Jenoside, kuko umuhungu we na we yaje kuvuga ko nubwo Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bapfuye.
Naphtal Ahishakiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, mu kiganiro yahaye KTpress yavuze ko Agathe Uwiringiyimana azi buri kimwe ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, kuko ibyo yasize mu banyarwanda we n’abahungu be, ari byo byatumye u Rwanda rujya mu icuraburindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”nta we ukeneye kubona perezida Habyarimana ku rutonde rw’abashinze radio ya RTLM, ahubwo umuntu yareba umubano wari hagati ye n’abashinze iriya radio.”
Yakomeje avuga ko ibyo uriya mugore ari gukora ari nk’ibyakorwa n’undi wese uhakana akanapfobya Jenoside.
Leta y’u Rwanda ivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abayobozi bakuru bariho muri icyo gihe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *