Ubu ni uburyo bwa gakondo bwangiza ikirere

Nyaruguru: Baracyatwika amakara mu buryo bwangiza ikirere

Sangiza iyi nkuru

Nubwo habayeho amahugurwa menshi ku buryo bwo gutwika amakara butangiza ikirere kandi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bwitwa ubwa “Casamance”, ku misozi myinshi y’akarere ka Nyaruguru, haracyagaragara inzina z’amakara atwikwa ku buryo bwa gakondo. Uburyo busaba ibiti byinshi kandi butumura imyotsi yangiza ikirere bikagira ingarumbi mbi ku kwangirika kw’akayunguruzo k’ikirere kitwa “ozone”, aribyo bitera ibiza tubona muri ibi bihe.

Kuva muri 2021, ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) cyatanze amahugurwa menshi, arimo n’insimburamubyizi mu mafaranga, kuri ubu buryo bwa “Casamance” mu karere ka Nyaruguru. Uburyo bivugwa ko bukoresha ibiti bike, bugatanga amakara menshi kandi ntibwangize ikirere n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Nyamara kugeza uyu munsi, mu karere ka Nyaruguru, abatwika amakara ku misozi baracyakoresha uburyo bwa gakondo busaba ibiti byinshi, bugatanga amakara make, bukanangiza ikirere n’urusobe bw’ibinyabuzima.

Benshi mu baturage batwika amakara muri aka karere bavuga ko batazi uko ubu buryo bushya bwa “Casamance” bukora, bakavuga ko hahuguwe “abakire” batagira aho bahurira no gutwika amakara.

Ababuhuguwe bo bavuga ko n’ubwo uburyo bushyashya butanga amakara meza kandi menshi, ntibwangize n’ikirere, ariko ngo busaba igihe kinini cyo gutunganya ibiti n’abakozi benshi ugereranyije n’ubwa gakondo. Iyo akaba ariyo mpamvu batabwitabira.

Ruremesha Emmanuel, perezida wa koperative “KOTINYA” (Koperative Tera Imbere Nyabimata” yahuguwe, yemeza ko badakoresha ubu buryo bushya buri gihe kubera ko buhenze. Ati “Nahuguwe inshuro zigera kuri eshatu kuri ubu buryo. Nibyo, butanga amakara meza kandi menshi. Ariko busaba abakozi benshi ugereranyije n’ubwa gakondo. Ntabwo mbukoresha buri gihe.”

Ruremesha agaragaza ko n’ababuhuguwe ari bake ugereranyije nuko umurenge ungana. Ati ”Hahuguwe abari muri makoperative kandi ni imwe mu murenge wose; turi 24 gusa. Usibye bake narobetsemo, abandi benshi batwika amakara hirya no hino mu murenge ntibabuzi bakomeza gutwika gakondo. Bisa nk’aho Leta nta ngufu yabishyizemo.”

Naho Eric Ndayisenga na Emmanuel Habimana, batwika amakara mu mirenge ya Rusenge na Kibeho, bavuga ko hahuguwe “abakire” badafite aho bahurira n’akazi ko gutwika amakara. Habimana ati: “Hahuguwe abakire badafite aho bahuriye n’akazi ko gutwika. Ni kimwe n’uko waba ushaka kurwanya impanuka zo mu muhanda ukigisha ba nyir’imodoka mu mwanya w’abashoferi.”

Iragena Yves, ushinzwe amashyamba mu murenge wa Nyabimata avuga ko muri uwo murenge amahugurwa yahageze ariko ngo na bake bahuguwe ntibabishyira mu bikorwa. Ati “Kugeza ubu ntabwo babikora. Twagerageje kuvugana na bo, batubwira ko bibahenda cyane. Bacitse intege barabireka.”

Iragena yongeraho ko ariko n’amahugurwa atagenze neza. Ati “Muri make amahugurwa ntiyagenze neza kuko bahuguye koperative imwe gusa. Kandi mu murenge hari abandi benshi babikora nabo bakeneye ayo mahugurwa. Byari kuba byiza iyo badusaba abantu bakora uwo mwuga tukaba aribo tubaha kuko turabazi dukorana nabo buri munsi.”

Amakuru aturuka henshi mu baturage ariko avuga ko habayemo n’ikimenyane mu gutoranya abahugurwa bitewe nuko harimo izindi nyungu z’insimburamubyizi zitubutse.

Kuri telefone igendanwa, twagerageje kuvugisha umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu n’iterambere, Gashema Janvier, ntibyadukundira.

Umuyobozi mukuru wa RFA, Concorde Nsengumuremyi, avuga ko uburyo bushya bwa “Casamance” budahenze, ko ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire y’ababikora. Naho ku ukuba harahuguwe abakire, umuyobozi arabihakana, akavuga ko uwagaragaje ubushake wese atari gusubizwa inyuma.

Ati “Ntabwo uburyo bwa “Casamance” buhenze. Cyane ko bufite izindi nyungu nyinshi zizwi. Ahubwo kuva mu buryo bwa gakondo ujya mu bwa kijyambere ni urugendo. Hakenewe kubaka ubushobozi no kwigisha.”

Naho ku ukuba harahuguwe abatabikora, umuyobozi mukuru wa RFA avuga ko atari byo. Ati “Si byo. Hari ibyiciro bitandukanye byahuguwe. Sinari mpari icyo gihe, ariko ndashyira mu gaciro. Hari umuntu uba abikora. Ariko hari n’undi ugaragaza ubushake. Uwo iyo aje, uri guhugura abandi ntiwamusubiza inyuma. Ikibazo ni uko yahugurwa nyuma ntabikore.”

Nsengumuremyi yibutsa ko gutwika amakara ari ubushabitsi nk’ubundi, agasaba ababujyamo kwishyira hamwe no kubahiriza amategeko agenga umwuga.

Mu karere ka Nyaruguru amahugurwa ku buryo bushyashya bwa “Casamance” yatanzwe mu mirenge ya Nyabimata, Kibeho, Rusenge, Kivu na Muganza.

Ubu ni uburyo bwa gakondo bwangiza ikirere
Ubu ni uburyo bwa gakondo bwangiza ikirere

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *