Dore uburyo butatu waryamo ibihwagari ukongerera ubudahangarwa umubiri wawe

Sangiza iyi nkuru

Ibihwagari ni igihingwa gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zifitiye umubiri w’umuntu.Muri izo ntungamubiri harimo vitamini B9, B6,B1, magnesium, umuringa (copper/cuivre), phosphore, Manganese na sélénium. Si ibyo gusa kuko tunasangamo vitamini E na K.

Ibihwagari biribwa mu buryo butatu bunyuranye. Gusa uburyo bwose wabiryamo, intungamubiri zirimo ziba zihagije kandi ni zimwe.

Ushobora gusekura cyangwa gusya imbuto zabyo noneho ukabikoramo isosi izwiho kuba ishashagirana kandi iryoha kuko ari ibinyamavuta.

Ushobora gutonora utubuto ukaduhekenya twaba twumye cyangwa ukadukaranga nkuko ukaranga Ubunyobwa.

Amavuta ya buto ava mu bihwagari nubwo ahenda ariko araboneka ahantu hose. Kuyateka ushobora kuyasuka mubyo kurya biri gutogota cyangwa ukayashoreranya icyarimwe n’ibyo guteka. Ibi biyarekera umwimerere.

Ibihwagari bigira akamaro kanini mu mubiri w’umuntu, aho umuntu uriye igihwagari ashobora kuba yirinze uburwayi butandukanye.

Kuba bikize kuri selenium nibyo bibigiramo uruhare bityo bikanaturinda kanseri zinyuranye. Iriya vitamini E igira uruhare mu mikorere y’amaraso bityo bigafasha mu gukira vuba ibikomere ndetse bikaturinda indwara z’umutima. Ibihwagari biri mu biribwa bicye bibonekamo vitamini E.

Ikindi kandi ku bakunda guhekenya ibihwagari bibongerera protein n’ibitera imbaraga. Izi mbuto zifasha umwijima kurekurira glycogen mu maraso. Iyi glycogen ihinduka imbaraga umubiri ukoresha.

Ku mugore utwite ibihwagari birimo vitamini B9 ikaba izwiho gufasha mu mikurire y umwana uri mu nda. Bituma uturemangingo dukorwa neza bikamurinda kuvukana ubumuga. Iyi vitamini kandi iturinda indwara z’umutima.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Dore uburyo butatu waryamo ibihwagari ukongerera ubudahangarwa umubiri wawe
    Tubashimiye amakuru neza mudusangije ku kamro kiigihwagari ,,,,. Mbese ntamavuta yokwisiga avamo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *