Minisitiri w’itangazamakuru n’Itumanaho muri RDC, yatangaje ko hari ibihugu byinshi byabijeje ko bizafatira u Rwanda ibihano; akavuga ko igihe kigeze ngo ibyo bihano bishyirwe mu ngiro.
Minisitiri Patrick Muyaya yabitangaje ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ry’i Kinshasa.
Ni ikiganiro yakoze nyuma y’uko mu kwezi gushize impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasohoye raporo ishinja u Rwanda guha ubufasha inyeshyamba za M23.
Ni raporo by’umwihariko ishyira mu majwi bamwe mu basirikare bo mu ngabo z’u Rwanda ibashinja kuba ku ruhembe rwo guha ubufasha uriya mutwe.
Guverinoma y’u Rwanda yanenze iyo raporo ivuga ko ibogamiye ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Minisitiri Muyaya ubwo yakomozaga kuri iriya raporo, yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu byijeje Congo kuzafatira ibihano u Rwanda bishyire mu ngiro ibyo byemeye.
Ati: “Kuri iyi ncuro mwabonye ko hagaragajwe amazina ya ba Ofisiye bakorera mu burasirazuba bw’igihugu ndetse n’ubwicanyi bateje. Mwakurikiranye raporo yakozwe kuri iki cyumweru mu byumweru bike bishize.”
“Kuri twe nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, turizera ko igihe cyageze kuko twakiriye abashyitsi b’abanyacyubahiro bo mu bihugu byinshi batwijeje ibihano, turizera ko igihe kigeze ngo ingaruka zabyo zigaragare.”
Muyaya yavuze ko nka RDC badashobora kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu hatabayeho ubutabera.


