Amakuru akomeje kugera mu bitangazamakuru bitandukanye, akomeje kuvuga ku burwaye bwugarije umuhanzi Jose Chameleone na murumuna we barwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru y’uburwayi bw’aba bombi yatangiye guhwihwiswa mu ntangiro z’iki cyumweru ariko bikaba byari byarabanje kugirwa ibanga.Uyu muhanzi na murumuna we bivugwa ko bagiye kwa muganga kwibagisha igifu cyari cyabibasiye.
Gusa nyuma yo kumenyekana kwaya makuru , hari hakomeje kugenda havugwa amakuru ko kuva aba bavandimwe bajya kwivuza, babuze ubwishyu bityo ibitaro bikabafatira.Ni mu gihe hari andi makuru yari akomeje gukwirakwira ko uyu Chameleone yaba yitabye Imana ariko bikagaragara ko Atari ukuri.
Nyuma y’ayo makuru yose rero, umuryango wa Mayanja ari nawo Chameleone na murumuna we Humphrey,wahagurutse urahagararawifatira ku gahanga abakomeje gushinyagurira uyu muryango bifuza ko wazima burundu ukugarizwa n’ubukene.
Se wa Chameleone Gerrard Mayanja, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru,yavuzeko muri iyi minsi bibasiwe n’ingorane,abantu bari kubagera intorezo babifuriza inabi.Ati”Twagize ingorane nyinshi mu muryango,abantu bavuga ko bashaka ko tugwa hasi hanyuma bo bakazamuka nk’aho bigeze baturema.Niba udakunda umuntu ntibisobanuye ko Imana nayo imwanga , niyo mpamvu turiho.
Uyu mugabo avuga ko ntacyo batakoze kugirango abana bavurwe bakajyanwa kwa muganga bavanwayo gutyo gutyo.. ariko bigera aho byanga banzura ko bagomba kubagwa arinabyo byatumye batinda kuvayo.
Gerrard Mayanja avuga ko yizeye ko abana be bazakira vuba, yihanangiriza ababifuriza kuguma mu bitaro aho kwita ku bibareba. Chameleone asanzwe ari umwe mu bahanzi bubashywe banafite ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu cya Uganda.Ibi byanahesheje umuryango we kubahwa kugeza ubwo benshi muri bo babaye ibyamamare.


