Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Guverinoma y’iki gihugu yaba igiye kongera kugenzura Umujyi wa Bunagana, nyuma y’umwaka urenga warigaruriwe na M23.
Ni nyuma y’uko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru uyu mujyi uherereyemo yandikiye inzego zirimo urw’iperereza n’urw’abinjira n’abasohoka zahoze zikorera muri uriya mujyi, azisaba kwitegura kugaruka mu mirimo.
Lt Gen Constant Ndima Kongba yabwiye abayobozi b’izo nzego ati: “Nejejwe no kubamenyesha ko ibikorwa byanyu bizongera gusubukura mu minsi iri imbere mu gihe ibisabwa byatangajwe n’Ingabo z’akarere bizaba byamaze kujya mu buryo.”
Uyu musirikare yasabye abakuriye ziriya nzego gutangira gutegura gahunda y’uko bajya ku mupaka wa Bunagana, gusa bakazaba baherekejwe n’Ingabo za EAC.
Ku wa 28 Kamena 2022 ni bwo M23 yigaruriye Bunagana nyuma yo kuyirukanamo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu minsi ishize izi nyeshyamba zashyikirije uyu mujyi Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF), nyuma yo gusabwa kuva mu bice byose wari warigaruriye.
Ntacyo uyu mutwe uratangaza ku makuru asubiza Bunagana mu biganza bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
BWIZA iracyagerageza kuvugana n’abavugizi ba M23 ngo yumve icyo babivugaho.


