Tshisekedi akomeje kwinginga Mnangangwa ngo amufatire Gen Numbi akekaho gushaka kumuhirika

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeje kwinginga mugenzi we Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe amusaba ko yamwoherereza Gen John Numbi akekaho gucura umugambi wo kumukorera Coup d’à‰tat.

Gen Numbi yahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kugirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC).

Ni inshingano yakoze mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, mbere yo guhunga igihugu muri 2021.

Gen John Numbi amaze imyaka ibiri yarahungiye i Harare muri Zimbabwe.

Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Guverinoma ya RDC yatangiye gusaba Zimbabwe ko yayoherereza uyu mujenerali ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’impirimbanyi Floribert Chebeya n’uwari umushoferi we, Fidèle Bazana.

Ni Gen Numbi unasanzwe yarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashinjwa kuba yaragiye akora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Ubusabe bwa RDC kugeza ubu Harare ntabwo irabushyira mu bikorwa.

Africa Intelligence yatangaje ko muri iki cyumweru Tshisekedi yongeye kohereza muri Zimbabwe Serge Tshibangu usanzwe ari intumwa ye idasanzwe, mu rwego rwo kuganira na Perezida Emmerson Mnangagwa kuri dosiye y’uriya musirikare.

Ni Tshibangu washyikirije Perezida wa Zimbabwe ubutumwa bwa mugenzi we wa RDC busaba “ibisobanuro”, nyuma y’ubusabe bwe bwo mu Ukuboza bw’uko Gen John Numbi yakoherezwa i Kinshasa.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze igihe bushaka uko bwakoherezwa Gen Numbi.

Muri Mata uyu mwaka, Serge Tshibangu na bwo yari i Harare mu rwego rwo kwinginga Mnangangwa ngo amwohereze i Kinshasa.

Kinshasa ifite impungenge z’uko ubuhungiro Gen Numbi yahawe bumwemerera gukomeza kwishora mu “bikorwa byo guhirika ubutegetsi”.

Ubutegetsi bwa Congo bubishingira ku iperereza Numbi yigeze gukorwaho n’ubutabera bw’u Bubiligi bumukekaho gucurana umugambi wo guhirika Tshisekedi ku butegetsi n’umucuruzi w’intwaro witwa Thierry Lakhanisky.

Ni umugambi aba bagabo bombi bakekwaho gucurira mu ntara ya Katanga.

Amakuru avuga ko kuva Tshibangu yatangira gukorera ingendo muri Zimbabwe akagaragaza ibyavuye mu iperereza ry’u Bubiligi, inzego z’umutekano za kiriya gihugu zatangiye gusuzuma ibikorwa by’uriya Jenerali ku butaka bwacyo.

Bivugwa kandi ko iperereza ryakozwe n’u Bubiligi ryasize hari abantu batawe muri yombi, barimo umwe mu bantu ba hafi ya Gen Numbi utaramenyekana amazina.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *