Umutwe wa M23 watangaje ko inzego z’umutekano zawo ziteguye guhagarika Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko itangaje gahunda isa nk’igamije kwigarurira Umujyi wa Bunagana.
Ku itariki ya 05 Nyakanga Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru uyu mujyi uherereyemo yandikiye inzego zirimo urw’iperereza (ANR) ndetse n’urw’abinjira n’abasohoka (DGM) zahoze zikorera muri uriya mujyi, azisaba kwitegura kugaruka mu mirimo.
Lt Gen Constant Ndima Kongba yabwiye abayobozi b’izo nzego ati: “Nejejwe no kubamenyesha ko ibikorwa byanyu bizongera gusubukura mu minsi iri imbere mu gihe ibisabwa byatangajwe n’Ingabo z’akarere bizaba byamaze kujya mu buryo.”
Uyu musirikare yasabye abakuriye ziriya nzego gutangira gutegura gahunda y’uko bajya ku mupaka wa Bunagana, aho bagomba kugera baherekejwe n’Ingabo za EAC.
Ingabo za EAC.
Ku wa 28 Kamena 2022 ni bwo M23 yigaruriye Bunagana nyuma yo kuyirukanamo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu minsi ishize izi nyeshyamba zashyikirije uyu mujyi Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF), nyuma yo gusabwa kuva mu bice byose wari warigaruriye.
M23 mu itangazo biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abakozi ba Guverinoma ya RDC nibaramuka bakandagiye mu Bunagana Ingabo zayo zizabahagarika.
Iti: “M23 ifata kuba abakozi ba Guverinoma ya RDC baba ku butaka bwacu nk’ubushotoranyi, bityo iki gikorwa kizahagarikwa hisunzwe amabwiriza asobanutse yahawe inzego z’umutekano zayo.”
M23 yavuze ko igishyize imbere gahunda y’amahoro no kugirana ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gukemura amakimbirane bafitanye.
Yunzemo iti: “M23 izirwanaho mu guhangana na gahunda iyo ari yo yose ya Guverinoma ya RDC gushoza intambara, kandi izakomeza kurinda abaturage bo mu duce igenzura.”


