Igitutu cya Kagame cyatumye Habyarimana abura amajyo n’umuvuno

Sangiza iyi nkuru

Izari ingabo z’u Rwanda (FAR) na Perezida Habyarimana Juvenal wari Perezida akaba n’Umugaba mukuru wazo, bamaze igihe bagendera ku mabwiriza ya Perezida Kagame mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, baza no kurutsindwa.
Urwo rugamba rwatangiriye i Kagitumba mu Mutara, ariko uko RPA yagendaga yimura ibirindiro byatumaga FAR iyikurikira, ikarwana urugamba uko itaruteguye, ahubwo ikagendera ku rwo ingabo za FPR Inkotanyi(RPA)zabaga zateguye.
Urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu kwezi k’Ukwakira 1990, rwaranzwe n’ibikorwa ndetse n’ibihe bitandukanye byagarutsweho na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, ubwo yaganirizaga Intore z’Abanyamakuru (Impamyabigwi II) i Nkumba mu mpera z’ukwezi gushize.
Gen Kabarebe yavuze ko ingabo zari iza FPR Inkotanyi (RPA) zatsinze urwo rugamba bitewe n’uko zarwaniraga ukuri, hiyongereyeho n’imiyoborere idasanzwe ya Perezida Kagame wari uyoboye urwo rugamba, waje kuburagiza FAR na Habyarimana kugeza abatsinze.
Habyarimana ku gitutu cy’uwari umuyobozi wa RPA
Gen Kabarebe avuga ko kubera ko urwo rugamba rwaberaga mu gice cy’umurambi byatumye abarutangiye hicwamo benshi barimo n’uwari umugaba mukuru wazo Gen Maj Fred Gisa Rwigema.
Icyo gihe FAR yari ifite ingabo zavuye mu mashuri akomeye ya gisirikare ndetse n’ ibikoresho bikomeye, mu gihe iza RPA zari zifite ubumenyi buke ari na bake ugereranyije n’iza FAR.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen Kabarebe avuga ko ubwo Kagame yavaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje agakoresha ubuhanga bwe budasanzwe akaburagiza FAR kugeza itsinzwe.
Ati “Yego[Habyarimana n’ingabo ze] yamurushaga amikoro mu bya gisirikare, ariko Kagame amaze kuza, byatumye izo ngabo [FAR] zikora ibyo umuyobozi wa RPA ategetse.”
FAR inyuma ya RPA
Ati “Kagame yafashe ingabo azizana inaha [hari mu Ruhengeri], Habyarimana na we inyinshi azizana hano. Dusubiye mu Mutara, Habyarimana na we azisubizayo. Ku Muvumba ducukura indaki, na Habyarimana arabikora.”
RPA yaje kwimurira urugamba ahahoze ari Byumba, FAR nayo ijyayo yiruka, muri icyo gihe ngo ntiyabarasagaho , ahubwo yabakurikiranaga aho bimukiye hose.
Gen Kabarebe ati “Ni ukuvuga ko ari Perezida Kagame wategekaga Habyarimana.”
Uko kuyikurikira ngo kwatumye FAR itsindwa.
Ati “Ni uko FAR yacitse intege, kuko mu gisirikare iyo ugendera ku gisa n’igitutu n’amabwiriza y’undi, arakumara.”
RPA yarwanaga nijoro, cyane mu gihe cy’Amajyaruguru y’u Rwanda, ahari ubukonje budasanzwe batari bamenyereye, ariko ngo kuko bari bazi icyo barwanira barihanganye, batsinda urugamba.
fpr-kagame
Ati “Imibereho yari mibi, baturushaga ibikoresho n’umubare w’ingabo, ariko kuko icyo twarwaniraga cyari kinini cyane kandi gishingiye ku kuri, cyatumaga imbaraga zacu zikomeza kwiyongera.”
Muri icyo gihe ngo baranzwe na disipulini, kwitanga guhambaye, guhitamo neza, guhanga ibishya no kurwanira ukuri, byatumye RPA igera ku ntego, maze tariki ya 4 Nyakanga, isesekara i Kigali, u Rwanda rubohorwa guhera ubwo.
Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, FAR yashyize ibimeze nk’ibihindiro imbere ya RPA, birimo za mine yategaga aho ingabo za RPA zashobora kunyura,ariko ntibyayibujije kubirenga.
Ati “Bari bazi ko bakora jenoside biherereye, bakoze umupango wo kudufungira mu birindiro byacu no kumara abari muri CND.”
Perezida Kagame yiyambuye icyubahiro yemera gupfira Abanyarwanda
Urwo rugamba rutangira, Kagame wari ufite ipeti rya majoro yiga muri Amerika, yari umwe mu basirikare bakuru bubahwaga n’ingabo za Uganda n’iza RPA, nyamara ntiyagundiriye icyo cyubahiro, yaje kucyiyambura ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Gen Kabarebe aragira ati “Imiyoborere y’umuntu[Perezida Kagame] yahinduye ibintu cyane ituma dutsinda urugamba.”
Avuga ko ingabo za FPR Inkotanyi zikimara kubura Maj Gen Rwigema ngo zabaye nk’iziheba, kubera uburyo urugamba rwari rukomeye, ariko bakimara kumenya ko Perezida Kagame ari mu nzira ngo bongeye kugarura agatima bizera no gutsinda urugamba kubera uko bari bamuzi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yasabye Loni guhagarika Jenoside cyangwa RPA ikayihagarikira, asaba FAR kureka gukora jenoside, n’ubishatse akaba yakwiyunga na RPA, yerurira n’amahanga ko uzitambika RPA mu rugamba rwo guhagarika Jenoside atabikira.
Ibyo gutsinda urwo rugamba, Gen Kabarebe abivuga atya “ Ushaka gukora ubushakashatsi kuri iyo ntsinzi, uba ukoze ku miyoborere ya Perezida Kagame, waba ubonye amakuru angana na 80% ku bijyanye no gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu.”
inkotanyi-2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *