Nigeria: Abanyepolitiki baratangaza ko ubuzima bwa perezida Buhari bwasubiye irudubi

Itsinda ry’abanyanyepolitiki bakomeye muri Nijeriya ryasabye perezida Muhammadu Buhari w’imyaka 74 gufata ikiruhuko cy’uburwayi, nyuma y’ibibazo bijyanye n’ubuzima bwe. Iri tsinda rivuga ko hari “igisa no gusubira inyuma” ku buzima bwe nyuma yo kunanirwa kwitabira inama z’Abaminisitiri ebyiri. Mu kwezi kwa Mbere Bwana Buhari yamaze ibyumweru birindwi ari mu kiruhuko cy’uburwayi aza no kujya mu […]

Kigali: Abashinjwa iterabwoba batangiye kuburanishirizwa mu muhezo

  Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017, urukiko rukuru rwa Kigali rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw’abantu basaga 40 baregwa iterabwoba, nyuma y’igihe kirenga umwaka batawe muri yombi. Abakurikiranywe bashinjwa kuba mu itsinda ry’abasore n’inkumi bari mu mugambi wo kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba itsimbaraye ku mahame y’ubutagondwa y’idini ya Islam. Uru rubanza rukaba […]

Indege za Amerika zirasa bombe zagenzuye ikirere cya Koreya ya Ruguru

Ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo bwatangaje ko indege ebyiri zirasa bombe (bombardiers) zagenzuye ikirere cya Koreya ya ruguru zigenzura niba nta bikorwa byo gushotorana icyo gihugu kiri gukora. Izo ndege zo mu bwoko B1-B zarangije icyo gikorwa ziri kumwe n’indege z’intambara za Koreya y’Epfo nkuko Ijwi rya Amerika ryabitangaje. Itangazamakuru rya Koreya ya Ruguru ryavuze ko […]

Nyaruguru: Umwarimu w’indashyikirwa yahembwe soya

Ku munsi mpuzamahanga w’umurimo, abakoresha bicarana n’abakozi bagatora umukozi wahize abandi mu mwaka ushize maze akabihemberwa. Mu murenge wa Musebeya ntibatanzwe, Undimukobwa Marcelline yahize abandi ahembwa soya. Ni tariki ya 1 Gicurasi 2017, mu cyumba cy’inama cy’urwunge rw’amashuri rwa Musebeya mu karere ka Nyaruguru, intara y’Amajyepfo. Ni iyo giterwa inkingi, ahahoze ari Komini Nshili ahitwaga […]

Uganda: IGP Kayihura yongejwe indi manda mu gihe Dr Besigye we yamusabiraga kwirukanwa

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017, Perezida Museveni yongereye manda z’abayobozi mu by’umutekano batandukanye barimo na AIGP Kale Kayihura, wari uherutse gusabirwa na Dr Besigye utavuga rumwe na leta kwegura amushinja kunanirwa kuzuza inshingano ze mu biro. Daily monitor ivuga ko uyu AIGP Kayihura yongewe igihe kingana n’imyaka 3 ngo azane impinduka […]

U Rwanda rwungutse abapolisi bashya 1883- AMAFOTO

Abapolisi bato 1883 basoje amahugurwa y’ibanze abemerera gutangira inshingano zabo nk’abapolisi b’u Rwanda. Ayo mahugurwa abaye ku nshuro ya 13, amaze igihe abera mu ishuri rikuru rya polisi y’u Rwanda i Gishari mu karere ka Rwamagana. Impeta ibagira abapolisi bato (Police Constable) bayihawe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ku wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi […]

Pep Guadiola, umutoza ufatwa nk’indashyikirwa ku mugabane w'u Burayi

Umutoza w’ikipe ya Man City, Pep Guardiola muri ino minsi ari gufatwa nk’umutoza udasanzwe haba ku mugabane w’u Burayi kubera ibikombe akomeje gutwara guhera mu myaka yashize, aho bamwe mu basesenguzi bakomeye mu bya ruhago bakaba bavuga ko ashobora no kuza imbere ku rutonde rw’abatoza 50 bakora akazi ka bo neza. Nk’uko byagaragajwe ku rubuga […]

U Rwanda rugaruye inyamaswa z’Inkura muri pariki y’Akagera

Imyaka 10 yari ishize, Pariki y’igihugu y’Akagera itabarizwamo inyamaswa z’ Inkura, bamwe bita ingurube z’ishyamba (inkura/Rhinos), ubu zamaze gusesekara mu Rwanda aho zitegerejwe kujyanwa muri iyo pariki. Inkura 10 zagejejwe muri iyi pariki zizakurikirwa n’izindi 10 zitegerejwe mu minsi iri imbere. Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB), izo nyamaswa zageze mu […]

Igitutu cya Kagame cyatumye Habyarimana abura amajyo n’umuvuno

Izari ingabo z’u Rwanda (FAR) na Perezida Habyarimana Juvenal wari Perezida akaba n’Umugaba mukuru wazo, bamaze igihe bagendera ku mabwiriza ya Perezida Kagame mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, baza no kurutsindwa. Urwo rugamba rwatangiriye i Kagitumba mu Mutara, ariko uko RPA yagendaga yimura ibirindiro byatumaga FAR iyikurikira, ikarwana urugamba uko itaruteguye, ahubwo ikagendera ku […]

Afurika y’Epfo: Perezida Zuma, yasubitse ijambo ryo ku munsi w’umurimo kubera uburakari

Kuri uyu wa mbere tariki ya mbere Gucurasi 2017, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo, Perezida w’Afurika y’Eepfo, Jacob Zuma yasubitse ijambo yari yageneye abanyagihugu nyuma yo gusabwa kwegura mu buryo bw’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na we. Uku guhagarika ijambo abaturage bari bategereje ari benshi, byakurikiye imvururu zidasanzwe hagati y’abashyigikiye ko Perezida Zuma aguma ku butegetse […]

Gen Muhoozi Kainerugaba arifuriza iruhuko ridashira Gen Mayombo umaze imyaka 10 apfuye

Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ni umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni by’umwihariko akaba n’umujyanama we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi. Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2017, yifurije iruhuka ridashira Nobel Mayombo wari umusirikare wa Uganda, umaze imyaka 10 apfuye. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Maj. Gen. Muhoozi yagize ati: “kuri iyi tariki turibuka mugenzi […]

Abarundi binjizaga ikawa mu Rwanda rwihishwa bahawe gasopo

Guverineri w’intara ya Cibitoke yo mu Burundi, amaze gukorana inama 3 n’abayobozi b’amakomini ayigize, abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abandi bahagarariye sirivisi zitandukanye, izi nama zigamije gukangurira abaturage baturiye umupaka kwirinda kwambutsa ikawa bajya kuzigurisha mu Rwanda. Nku’uko bitangazwa na ABP (Agence Burundaise de Presse), Guverineri w’Intara ya Cibitoke, M. Joseph Iteriteka yatangaje ko muri […]

Uganda: Inzara iravuza ubuhuha, bamwe mu baturage basigaye batunzwe n’imiswa

Abaturage bo duce two mu ntara ya Teso iherereye mu Burasirazuba bwa Uganda, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amapfa abugarije, yanatumye bamwe muri bo babura ibyo kurya kugeza aho basigaye batungwa n’udukoko duto turimo n’umuswa. Umugore witwa Grace Akiteng, atunze umuryango w’abana 7, bakaba batunzwe n’udusimba tuzwi nk’imiswa two mu gasozi akavuga ko akazi ke ari ako kubyuka […]

Perezida Trump arashaka kubonana na mugenzi we wa Korea ya Ruguru yita umwana

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika amaze iminsi atangaza byinshi ku gihugu cya Korea ya Ruguru, agera naho yita perezida wacyo umwana ko atagombaga kuyobora, ubu arashaka ko babonana bakagira byinshi bigira hamwe. Aganira n’ikinyamakuru Bloomberg, yatangaje ko bizaba binejeje umunsi azaba yahuye na Kim Jong-Un wa Koreya ya Ruguru, igihugu Amerika […]