Akari ku mutima w’Umunyarwanda watsindiye Manchester Manchester United igitego cya mbere

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Emeran Noam, yishimiye gutsindira igitego cye cya mbere nk’umukinnyi wa Manchester United.

Emeran yafashije Manchester United ku wa Gatatu yatsinze Leeds United ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo.

Mu bakinnyi iyi kipe y’i Manchester yari yitabaje muri uyu mukino, harimo Umunyarwanda Emeran Noam.

Ni umukino uyu musore ukiri muto yigaragajemo cyane, nyuma yo kwinjira mu kibuga ku munota wa 46 w’umukino asimbuye Amad Diallo.

Noam yafunguriye amazamu ikipe y’umutoza Erik Ten Hag ku munota wa 67 w’umukino, mbere yo gutanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Joe Hugill.

Nyuma y’umukino Noam yatangaje ko yishimiye gutsindira Manchester United igitego cye cya mbere.

Ati: “Ni igihe cyiza cyo gutsindira igitego cya mbere iyi kipe, nkumva no gushyigikirwa n’abafana bacu badasanzwe. Ndashimira buri wese. Icyubahiro ni icy’Imana.”

Mu mpera za 2019 nibwo Emeran Noam yinjiye muri Manchester United asinyira abato bayo batarengeje imyaka 23, muri 2022 yaje kongera amasezerano azamugeza muri 2024.

Emeran Noam ni umunyarwanda uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ni umwe mu bakinnyi barimo bifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu Amavubi kuba yaza kubakinira ndetse amakuru akavuga ko ibiganiro bigeze kure.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Akari ku mutima w’Umunyarwanda watsindiye Manchester Manchester United igitego cya mbere
    Uyu mukinnyi Emeran avuka kuri se w’umu Zimbabwe noneho Fritz Nkusi wakiniye Amavubi muri 2005 niwe Mubyeyi wamureze ahawe uburenganzira n’ababyeyi be b’amaraso ( adoption ) . Nyina umubyara niwe w’umunyarwandakazi wavukiye muri Zimbabwe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *