Ndayisaba Jean Damascène wahoze ari Perezida wa AS Muhanga, yapfuye azize uburwayi.
Ndayisaba yayoboye iyi kipe yo mu majyepfo hagati ya 2017 na 2023.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023. Yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yazize kanseri y’umwijima yari amaze amezi abiri arwaye. Ni kanseri yatumye mu minsi ishize ajya kwivuriza muri Kenya, mbere yo kugaruka mu Rwanda.
Uretse kuyobora As Muhanga, Ndayisaba yari asanzwe ari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports; dore ko yanayifashije cyane iri i Bujumbura mu 2018 ubwo bamwe mu bayobozi bayo batabwaga muri yombi mbere yo gukina LLB Académic.



One Response
Uwahoze ari Perezida wa AS Muhanga yapfuye
Imana imwakire mu bayo.Yari umugabo w’intwari akunda abantu. Agafasha mu buryo bwiza mu gihe ufie ikibazo .Yagiraga mugira inama umuntu yahuye n’ikibazo.Imana irinde umuryango we.Naganiraga nawe i Muhangamu gihe twahuye afite urugwiro n’ubwuzu bwinshi ndetse muzi no mu RUTOBWE(kAYUMBU)