Umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, ateganyijwe gutorwa guhera ku rwego rw’umudugudu bitandukanye na mbere.
Amabwiriza agenewe abanyamuryango yashyizweho umukono na Gasamagera Wellars, Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga muri FPR Inkotanyi, mu izina rya komite ishinzwe amatora muri uyu muryango, rigaragaza uko aya matora azakorwa.
Gasamagera yatangarije Bwiza.com, ko ayo mabwiriza ifitiye inyandiko agenewe inzego z’Umuryango mu rwego rwo kwitegura ayo matora ateganyijwe ku matariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017, by’umwihariko umukandida ashobora kwiyamamaza cyangwa akamamazwa n’abandi yaba ahari cyangwa adahari.

Iyi komisiyo igaragaza ko Umuryango FPR Inkotanyi wateguye amatora agamije guhitamo umukandida uzawuhagararira muri ayo matora. Icyiciro cya mbere cyerekeranye n’amatora azabera ku rwego rw’umudugudu, azakurikirwe n’azabera ku rwego rw’Akagari kuzamuka kugera ku rwego rw’Igihugu.
Uwemerewe kujya ku rutonde rw’abazatorwa agomba kuba ari Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko nta bundi afite, ari indakemwa mu mico no mu myifatire, ari inyangamugayo, atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agomba kuba afite kandi nibura imyaka 35 y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamaza, aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya, azi gusoma no kwandika, abonwamo ubushobozi bwo kuyobora igihugu, arangwa n’ubwitange n’ukuri, ubuhanga n’ubushishozi by’intangarugero, akorana ubwigenge imirimo ashingwa. Ku rwego rw’umudugudu, hazatorwa abanyamuryango babiri, mu buryo bwo kujya inyuma y’umukandida.
Amatora azasubirwamo igihe cyose hazaba hatari haboneka abakandida babiri bahatana mu nzego zikurikira akagari. Ibyo kujya inyuma y’umukandida bizarangirira ku rwego rw’umudugudu, nyuma yaho hazajya hakoreshwa impapuro kandi mu ibanga, uwatowe ni uba yarushije abandi amajwi. Aya mabwiriza avanyeho andi yose yariho mbere y’uko aya ashyirwaho ku wa 8 Gashyantare 2017.

Nubwo bimeze gutya ariko Paul Kagame, Perezida usanzwe uyobora u Rwanda, akaba na Perezida w’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, ni we uhabwa amahirwe yo kuzahagararira uyu muryango muri aya matora.
Uretse n’abari muri FPR Inkotanyi, Abanyarwanda bari mu mitwe ya politiki itandukanye basaga miliyoni eshatu bandikiye Inteko Ishinga amategeko muri 2015, basaba ko itegeko nshinga ryahindukamo ingingo zashobora kumubuza uburenganzira bwo kwiyamamariza kubayobora, nyamara bavuga ko yabagejeje kuri byinshi. Ibyo kandi byagiye bisabwa n’abayobozi b’imitwe ya politiki itandukanye ikorera mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


