Gasabo: Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini 4, inafata abakekwaho kuziba
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba; hanyuma imenyesha ba nyirazo, ndetse irazibashyikiriza. Muri zo harimo ebyiri zibwe mu ijoro ryo ku itariki 1 Gicurasi z’uku kwezi mu rugo ruri mu kagari ka Bibare, mu murenge wa Kimironko. Zafatanywe Hategekimana Eric na Minani Juvenal. […]
Kigali: Umwe mu bana batwikiwe muri ruhurura ni ubwa mbere yari araye mu muhanda
Ababyeyi ba Irabizi Shemu, umwe mu bana batwikiwe muri ruhurura mu mujyi wa Kigali, bababazwa nuko umwana wabo bwari ubwa mbere yari araye ku muhanda, bikamuviramo gupfa urw’agashinyaguro. Irabizi Shemu w’imyaka 18, yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuri Sainte Famille. Avuka mu mudugudu wa Kigugu, akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru mu […]
Real Madrid yashimiye bidasanzwe Christiano Ronaldo intsinzi y'igitego cya 400 ayikinira
Umukinnyi w’icyamamaremu gitsinda ibitego Christiano Ronaldo yashimiwe bidasubirwaho n’ikipe ye ya Real Madrid nyuma yo kuyihesha intsinzi ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2017, ariko by’umwihariko iyi kipe ikaba ba yanamushimiye ku myitwarire yo mu kibuga yamuranze guhera mu mwaka wa 2009 ubwo uyu mukinnyi yatangiraga kumenyekana cyane muri iyi kipe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we wari umubajije impamvu avuye kwiba ibisheke
Ntagozera Stanislas w’imyaka 46 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasharu,akagari k’Impala,mu murenge wa Bushenge,mu karere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Shangi mu karere ka Nyamasheke nyuma yo kwica umugore we Mukangango Sophie amuziza kuba yari amubajije impamvu avuye kwiba ibisheke mu rugo rw’umuturanyi we. Mu kiganiro na Bwiza.com,umunyambanga nshingwabikorwa w’ uyu murenge […]
Abayobozi batatu muri ADEPR bari mu maboko ya polisi
Hashize iminsi havugwa inyerezwa ry’umutungo w’itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) ariko ubuyobozi bwaryo bukabitera utwatsi, kuri ubu abayobozi batatu muri iri torero barimo n’ushinzwe umutungo, batawe muri yombi na polisi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP ThĂ©os Badege aremeza aya makuru, abatawe muri yombi ni Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, umuyobozi mukuru ushinzwe imari, […]
Perezida Kagame yeretse Isi uko Global Fund yagobotse u Rwanda
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruhare rw’ikigega mpuzamahanga (Global Fund) mu kuramira ubuzima bw’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye, imikorere asanga yabera igisubizo ibibazo bitandukanye bigaragara ku Isi uyu munsi. Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017, afungura ku mugaragaro inama ya 37 ya Global Fund yahurije hamwe abanyamuryango bayo basaga 260, […]
Kirehe: “Umurwazo”, uburyo bushya bwo kotsa imyaka igurishirizwa mu murima
Mu murenge wa Mahama, akarere ka Kirehe haravugwa uburyo bushya bwo kugurisha imyaka itarera. Ibyo bamwe bitaga kuyotsa, ubu bo babyita umurwazo, ariko ubuyobozi ngo ntibuzirengera amakimbirane yavuka muri ubwo bucuruzi. Umurwazo, biva ku nshinga kurwaza, mbese iminsi ikicuma. Aka wa mugani ngo “Aho gupfa none wapfa ejo” . Ubu igihingwa kigezweho ku murwazo ni […]
Ku myaka 22 arashaka umukunzi
Nitwa fille mfite imyaka 22 mfite 68kg nkrneye umukunzi ufite byibura 1,70m ufite kuva 25_30years kd 25_30years. Kd wubaha lmana akijijwe byaba ari akarusho kd ufite gahunda! My number is 0785222273 [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter @Bwiza.com
Bidasubirwaho, u Busuwisi bwimye u Burundi umugogo w'umwami Mwambutsa IV
Nyuma y’imyaka isaga 40, uwahoze ari umwami w’u Burundi Mwambutsa IV atangiye mu gihugu cy’ u Buswisi, urukiko rwo muri iki gihugu rwanzuye ko umugogo we uzagumayo nubwo abo mu muryango we mu gihugu cy’u Burundi basabye kenshi ko umugogo wazanwa ugatabarizwa mu gihugu cye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Urukiko rwo muri kiriya gihugu rwanzuye kuri uyu […]
Umugabo akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwana we yibyariye
Mugabo w’imyaka 38 y’amavuko witwa Innocent Kamukama akurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 16 akanamutera inda. Uyu mugabo utuye mu gace ka Ibanda muri Uganda, yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize ashinjwa gusambanya umwana we utatangarijwe amazina amushyizeho iterabwiba. Ibi ngo yabikoze mu gihe bari bagiye ku masomo ku buryo nta muntu washoboraga kumubona […]
Kuribwa n’ibiheri no kurara kuri sima, ni bimwe mu byazonze Capt Sagahutu aho yarafungiye
Capt Innocent Sagahutu yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za Tanzania ku mupaka w’u Burundi na Tanzania ubwo yageragezaga gushaka kwinjira ku butaka bw’u Burundi nta byangombwa afite, aho arekuriwe avuga ko iminsi yamaze ahafungiye ubuzima bwe bwari mu kaga. Hashize imyaka 3 uyu mugabo arangije igifungo cye cy’imyaka 10 i Arusha muri Tanzania ku […]
Uganda: Dore urutonde rw’abahanzi bazi kuririmba ariko batazi kubyina imbere y’abafana
Mu gihugu cya Uganda, hari abahanzi bari mu ngeri zitandukanye, aho usanga hari abaririmba gusa, ababyina, n’abandi. Gusa ukurikije injyana zikunze kumvikana muri kiriya gihugu, ntiwakwiyumvisha ko harimo abahanzi basa n’abashinzwe guhanga no kuririmba gusa ariko igihe cy’ibitaramo ugasanga bashatse ababafasha kubyina. Aba bahanzi usanga mu gihe cy’ibitaramo, baririmba gusa nk’aho ariko kazi kabo, kwandika […]
Ngoma: Ivuriro ryeguriwe abigenga, abakoresha mituel bajya mu kangaratete
Abaturage bivurizaga kuri Poste de Sante ya Muhurire mu murenge wa Rurenge, bahangayikishijwe n’iryo vuriro ryeguriwe abikorera, ubu rikaba ritakira abakoresha Mituel. Bavuga ko ubu bajya kwivuza mu birometero 18, kandi bikabaca intege zo kwishyura umusanzu w’ubwisungane bw’umwaka wa 2017-2018. Hashize amezi arenga abiri, abivurizaga i Muhurire mu karere ka Ngoma bari mu kangaratete. Ivuriro […]
Uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida azahatana guhera mu Mudugudu
Umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, ateganyijwe gutorwa guhera ku rwego rw’umudugudu bitandukanye na mbere. Amabwiriza agenewe abanyamuryango yashyizweho umukono na Gasamagera Wellars, Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga muri FPR Inkotanyi, mu izina rya komite ishinzwe amatora muri uyu muryango, rigaragaza uko aya matora azakorwa. Gasamagera yatangarije […]
Amahoro n’umutekano byiganje mu gihugu cyose- Perezida Nkurunziza
Mu gihe imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, iyita ku mpunzi, imiryango itabogamiye kuri Leta, Ibinyamakuru,… bikomeje kugaragaza impungege z’umutekano muke uri mu gihugu cy’u Burundi, Perezida Nkurunziza wa cyo we aravuga ko umutekano usesekaye hose mu gihugu. Yari mu munsi mukuru mpuzamahanga w’umurimo, ku wa 1 Gicurasi 2017, ijambo yagejeje ku mbaga […]
Itangazamakuru ryo mu Rwanda ni ryiza, igisigaye ni ukuryongerera ubushobozi- Gen Kabarebe
Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe ashima uburyo itangazamakuru mu Rwanda rikora, akagaragaza na bimwe mu byo rikibura. Gen Kabarebe yabitangarije i Nkumba mu itorero ry’Abanyamakuru (Impamyabigwi II) riherutse kuhasozwa mu mpera z’ukwezi gushize ubwo umwe mu banyamakuru yari amubajije uko abona itangazamakuru ry’u Rwanda muri iki gihe. Aravuga ko hari aho ryavuye n’aho rigeze, aragira […]