Capt Innocent Sagahutu yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za Tanzania ku mupaka w’u Burundi na Tanzania ubwo yageragezaga gushaka kwinjira ku butaka bw’u Burundi nta byangombwa afite, aho arekuriwe avuga ko iminsi yamaze ahafungiye ubuzima bwe bwari mu kaga.
Hashize imyaka 3 uyu mugabo arangije igifungo cye cy’imyaka 10 i Arusha muri Tanzania ku bw’uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, ariko akaba atarabona igihugu kimwakira we na bagenzi be 9. Ubu avuye mu buroko avuga ko n’ubusanzwe afite indwara ya diyabete, aho yarafungiye hatumye amererwa nabi.
Ati: “condition zo kurara kuri sima, kurara mu mbeho,kurara uribwa n’ibiheri, kuva ku munsi wa mbere bamfata le 10, nta miti narimfite kandi badashobora kujya kuyinshakira ku buryo icyumweru cya mbere cyarangiye nta miti mfata”.
Ubu buryo yarafashwemo nabi muri gereza, nibwo atunga agatoki kuba nyirabayazana wo kubyutsa uburwayi yarasanzwe afite bwa Diyabete, aganira na Radiyo Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, akaba yaravugiraga ku musego.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Ubundi ndwaye diyabete, mfite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso [hypertension], kuba ndi hanze mfata douche, nkarya, kuko no kurya cyari ikibazo”.
Ubwo Sagahutu yafatwaga ashaka kwinjira mu Burundi, Umuvugizi wa TPIR yatangaje ko ntacyo bamufasha ahubwo ko ubuyobozi bwa Tanzania aribwo bufite uburenganzira bwo kumwihanira kuko nta ruhushya yari yahawe.
Aho yagize ati: “Oya, oya na mba, nta ruhushya twamuhaye, niyo mpamvu tugomba kureka Leta ya Tanzania igakora akazi kayo, ni cyo gituma nta na kimwe dushobora kumufasha, murabizi ko imbibi z’igihugu ari ikintu gikomeye, niba igihugu cyaramufatiye ku mupaka wacyo murumva ko ntacyo twakora twebwe”.
Yakomeje avuga ko kuba bararangije ibihano byabo baba mu nzu ya Loni icunzwe na Loni, ntaho bihuriye no kwica amategeko y’igihugu barimo (Tanzania), ari yo mpamvo batagombaga kwivanga mu bibazo yari yishizemo.
Sagahutu yafashe ku itariki ya 10 Mata, yaje gufungurwa nyuma y’ibyumweru 3 ari mu maboko ya Leta ya Tanzania. Hamwe na bagenzi be 9 bakaba bagitegereje ibihugu byazabakira.
Sagahutu ni umunyarwanda, yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, yahamijwe ibyaha n’ urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (TPIR), ku bw’uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


