Amakuru aturuka muri Mozambique aravuga ko hari bamwe mu bo mu ngabo z’iki gihugu batangiye kugirira ishyari Ingabo z’u Rwanda, kubera impungenge z’uko zishobora gushinga imizi muri kiriya gihugu.
Mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique harabarizwa Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi babarirwa mu 2,500, nyuma yo kuhoherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Ni nyuma y’uko mbere ya Nyakanga 2021 igice kinini cy’iriya ntara cyari cyarigaruriwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah [unasanzwe uzwi nka Al Shabaab].
Kuri ubu Ingabo z’u Rwanda zamaze kwirukana ibyihebe mu bice bitandukanye byari byarigaruriye, ndetse abenshi mu banya-Mozambique bari baravuye mu byabo bamaze kongera gutahuka.
Amakuru avuga ko n’ubwo hari igice cy’abaturage ba Mozambique bishimiye Ingabo z’u Rwanda ahanini ku bw’umusanzu wazo mu kugarura amahoro, hari bamwe mu basirikare n’abapolisi ba Mozambique batishimira umubano Ingabo z’u Rwanda zubatse hagati yazo n’abanya-Mozambique.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyanditse ko nko mu biganiro Inzego z’umutekano za Mozambique zimaze iminsi zigirana n’abaturage b’i Mocimboa da Praia, Polisi n’Igisirikare bagerageje kubumvisha ko badakwiye “guha amahirwe abanyarwanda yo kubangamira ingabo zigihugu [cyabo].”
Iki gitangazamakuru kivuga ko nko muri Gicurasi, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Mocimboa da Praia, Alberto Mussa Elias Napovo na mugenzi we EugĂ©nio Muatuca wo mu ngabo zirwanira mu mazi akanaba ashinzwe ibirindiro by’amato byashinzwe muri kariya karere, bahuriye n’abayobozi b’amadini n’aba gakondo mu mujyi wa Cimento.
Icyo gihe ngo icyari kigamijwe kwari ukubumvisha ibyiza byo gukomeza umubano wo mu mahoro n’ubutegetsi bwa Mozambique.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye kugirwa ishyamba mu gihe zisanzwe zifitanye umubano mwiza n’abatuye akarere ka Mocimboa da Praia, bijyanye ahanini no kuba impande zombi zihuzwa n’ururimi rw’Igiswahili.
Ni ururimi ku rundi ruhande abenshi mu basirikare ba Mozambique batumva, ahanini bitewe n’uko bakomoka mu bindi bice bya kiriya gihugu rutavugwamo.
Umubano wa RDF n’abanya-Mozambique kandi ushingiye ku kuba Ingabo z’u Rwanda zarabafashije gutahuka, nyuma y’igihe barahunze ibitero by’inyeshyamba.
Ni ubufasha bwiyongeraho kubaha ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri.
Ku bwa Africa Intelligence, ngo umubano w’Ingabo z’u Rwanda n’abaturage ba Mozambique utuma Ingabo za kiriya gihugu zigira impungenge ko RDF ishobora “kuzashinga imizi, ku buryo zishobora kuzasimburwa n’amasosiyete yigenga acunga umutekano yo mu Rwanda, nka Intersec Security Company of Rwanda (ISCO).”
Izi ngabo kandi zifite impungenge z’uko bishobora kurangira zitakaje amahirwe yo gucungira umutekano ibikorwa sosiyete Total Energies ifite muri Mozambique bikarangira ahawe Abanyarwanda.



2 Responses
Ingabo za Mozambique zaba zatangiye kugira ishyamba RDF
Kosora
Ubwose bazigize ishyamba bate
Ingabo za Mozambique zaba zatangiye kugira ishyamba RDF
Hashize ibyumweru bibili inkuru yanditswe itangaza ko ingabo z’Urwanda muri Mozambique zikora ibyo zishakiye nta kumenyesha ingabo za Mozambique. Ako gasuzuguro niko kakuruye umwuka mubi.