Umugore witwa Mukeshimana Julienne, wubatse urugo mu mudugudu wa Kibayi, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, akekwaho kwica umwana w’umuturanyi we witwa Ndayisenga Claude, w’imyaka 12, amukubise inkoni n’imigeri. Ngo yamukekagaho kumwiba mu nzu mironko 3 z’ibishyimbo (hafi ibilo bine n’igice).
Ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cyo kuwa 17 Nyakanga 2023.
Ubwo BWIZA yageraga iwabo w’umwana, abaturanyi bavuze ko uyu mugore Mukeshimana yavuye guhinga agasanga abantu atazi banyuze mu idirishya ry’inzu bamwiba ibishyimbo. Ni ko guhita akeka uwo mwana, ajya kumureba aho yari aragiye amatungo ku gasozi aramukubita kugeza amwishe.
Uwitwa Mukambabazi Valérie yagize ati “Umugore ngo yageze mu rugo asanga bamwibye ibishyimbo. Yagiye kureba umwana ku gasozi aho yari aragiye amatungo, amuzamukana ngo agiye kumwereka iwabo. Agenda amukubita amugezayo yamunogeje. Asanze iwabo badahari arakomeza amukubita inkoni n’imigeri kugeza ubwo umwana apfuye. Yamushinjanga kumwiba mironko eshatu (3) z’ibishyimbo ariko ntazo yamufatanye.”
Naho Dusengimana avuga ko uyu mugore Mukeshimana yasanze bamwibye ibishyimbo avuga ko aribubone ibishyimbo bye cyangwa hagapfa umuntu. Ati: “Ubwa mbere yavugaga ko bamwibye mironko 3 z’ibishyimbo. Ubundi akavuga ngo ni mironko 10. Ngo arabona ibishyimbo bye cyangwa hapfe umuntu. Byarangiye rero akubise umwana kugeza ubwo amwishe.”
Undi muturanyi avuga ko uyu mugore ubusanzwe agira amahane. Ngo yakomeje gukubita umwana agamije kumubabaza ngo aze kwemera icyaba agarure ibishyimbo birangira amwishe. Gusa ngo umwana nta mico mibi y’ubujura yari asanzwe azwiho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho,Nkurunziza Aphrodis, yamaganye ubu bwicanyi cyane ko bwakozwe n’umubyeyi wishe umwana kandi atamufatanye itonga. Gitifu Nkurunziza ati: “Nk’umubyeyi yakoze ibintu bibi cyane. Yasanze umwana aho yari ari aramukubita kugeza apfuye. N’ibyo bishyimbo ntabyo yari amufatanye. Kwihanira sibyo n’iyo icyaha cyaba cyabaye.”
Nk’uko Gitifu Nkurunziza abivuga, uyu Mukeshimana yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), sitatiyo ya Kibeho. Naho umurambo w’umwana ujyawa mu bitaro by’akarere bya Munini.


