Captain (Rtd) Ntazinda yongeye kugirwa Team Manager wa APR FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yemeje ko Captain (Rtd) Ntariza Eric ari we mukozi mushya wayo ushinzwe gukurikirana imibereho ya buri munsi y’abakinnyi (Team Manager).

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri Twitter yayo.

Captain Ntazinda Eric si ubwa mbere agiye kuba Team Manager wa APR FC, kuko yigeze gukora izi nshingano imyaka itandatu kugeza muri 2009 ubwo yazirukanwagaho na Maj Gen Alex Kagame wari umuyobozi wa APR FC icyo gihe, kubera kutumvikana na Kayinamura AumĂ© wari Umunyamabanga w’iriya kipe.

Ni inshingano kuri iyi ncuro yasimbuyeho asimbuye Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul bivugwa ko amaze igihe afunze.

Usibye Team Manager, APR FC yanahaye akazi Ndizeye AimĂ© DesirĂ© ‘Ndanda’ wahoze ari umunyezamu wayo, imugira umutoza w’abanyezamu bayo.

Ni inshingano uyu mugabo agomba gusimburaho Mugabo Alex amakuru yerekeza mu kipe y’abakiri bato.

Ndanda yakiniye APR FC kugeza muri 2010 ubwo yayivagamo akerekeza muri St George yo muri Ethiopia yabereye umukinnyi ndetse n’umutoza w’abanyezamu.

Uyu mugabo si mushya mu gutoza mu Rwanda kuko mu 2021 yanyuze muri Kiyovu Sports aza gutandukana na yo mbere y’uko mu 2022 yerekeza muri Police FC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *