Yaje ku kazi yakererewe ahanishwa kuvoma amazi yuzuye indobo akoreshejeje ikiyiko

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa umukoresha wahanishije umukozi we kuvoma amazi yuzuye indobo akoresheje ikiyiko nyuma y’uko ngo aje kukazi yacyererewe.

Umukoresha yabwiye uyu gore kuzana indobo n’ikiyiko hakurya y’umuhanda mu maze akavoma amazi.Bidatinze yahise atangira icyo gikorwa kuburyo byamugoye ariko arahanyanyaza kugeza ubwo ababibonye batangiye kuka inabi uwamuhaye icyo gihano.

Amakuru avuga ko kuva aho yavomaga ugera aho yajyanaga amazi yari ndende kandi uko yavomaga ninako uwo mukoresha we yamubwiraga kubikora amwenyura kugirangirango bigaragare ko yishimiye igihano.

Bamwe mu babonye uwo mugore , banenze uwo mukoresha watanze icyo gihano kiremereye, abandi barabishima bashimangira ko buri kompanyi igira amategeko n’amabwiriza abakozi bagomba kubahiriza ubirenzeho akaba yahanwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *