Umuyobozi wa Konde Music Worldwide, Rajab Abdul Kahali, uzwi cyane ku izina rya stage Harmonize, yaje kurengera uwahoze ari umuyobozi we Diamond Platnumz, washinjwaga kuba yaribye indirimbo yabandi.
Diamond yashinjwaga kwiba injyana (Beat) y’abacuranzi bo muri Nijeriya, vuba aha mu ndirimbo ye “enjoy ” hamwe na Jux, bivugwa ko yakuye kuri Spyro na Tiwa Savage yakunzwe cyane.
Mu itangazo ryo ku wa gatatu, Harmonize yahamagariye abahanzi ba pop n’abafana babo gushyira hamwe no gufashanya. Yamaganye ibitutsi no kunegura mugenzi we, asaba abantu kureka buri muhanzi agakora umuziki mu buryo bwe.
Harmonize yagize ati: “Twese turi Abanyafurika, kandi tugomba gufashanya, ntidukwiye kurwana tugomba gufatanya kugirango inganda zacu z’umuziki zirusheho kuba nziza. ”
Amagambo ya Harmonize aje asa n’shinjura Diamond ko niyo yaba yabikoze ataba aciye inka amabere, mu gihe impaka z’uko ugukopera mu muziki ku bantu bamwe bemeza ko ari bibi kwigana ibihangano by’abandi bahanzi, mu gihe abandi bo bemeza ko ari ikibazo gusa.
Ni mu gihe aba bombi basanzwe badacana uwaka nyuma y’uko Harmonize avuye muri Wasafi ya Diamond bashyamiranye.
Ku ruhande rwa Diamond washinjwe kugenda yiba indirimbo za Nigeria,Yagaragaje ko na bo bari kwigana umuziki wa Bongo wo muri Tanzaniya aho ngo hari abahanzi bajya bamwigana kandi ntabakurikirane.


