Amakompanyi atandukanye usanga atemera umubana wihariye hagati y’abasore n’inkumi biganisha ku mubano wo gushakana.Impamvu nyayo ni uko ngo akenshi usanga imicungire yabo igoye ndetse bikaba byanakwangiza akazi.
75% by’abantu babajijwe mu bushakashatsi bwakozwe na SHRM bemeje ko bemeye gusohokana n’abo bakorana. Kandi kimwe cya kabiri cyabo bemeje ko mu gihe runaka bumvise bishimiye uwo bakorana.
Inzobere zivuga ko gukundana kw’abantu bakorana ari ibintu bimaze imyaka ibinyejana n’ibinyejana, nubwo bwose ibyo bigora kompanyi zikoresha abakozi.
Amy Nicole Baker, umwarimu muri kaminuza ya New Haven muri Amerika wiga ku bintu nk’ibyo hamwe n’imitekerereze mu bigo, agira ati: “Yewe no mu bihe bya mbere by’inganda za kera, bavugaga Rukundo n’ubwiza bw’abantu bakorana.”
Mu myaka ya 1800, ibiganiro by’urukundo hagati y’abakorana mu mirimo y’ubutegetsi byiswe “imyifatire itagira izina” n’ababinengaga icyo gihe.Ariko hari ‘couples’ nyinshi zihurira mu kazi, kandi ibyo buri gihe ntabwo birangizwa n’igikuba (scandale), ahubwo bishobora no kuvamo ikintu cyiza nka Barack na Michelle Obama bahuriye mu kigo cy’abunganizi mu mategeko i Chicago ubwo bari bakiri mu myaka 20 na…
Imibare yo mu 2017 yerekana ko ‘couple’ imwe ku 10 muri Amerika abayigize bavuga ko bahuriye mu kazi.Hari amakuru yerekana ko abantu bari hagati y’imyaka 20 na 50 bamarana n’abo bakorana igihe gikubye inshuro enye icyo bamarana n’inshuti, ibyo rero bigasa n’ibyikora ubwabyo.
Vanessa Bohns, umwarimu ku myifatire mu bigo wo muri kaminuza ya Cornell muri Amerika, umaze igihe yiga ku mateka y’urukundo mu bakorana, ati: “Ntabwo bitangaje ko abantu babonera neza abandi ku kazi, kuko akazi ni ko gafata igihe kinini cyacu”.
Niba uburyo bwari busanzwe bwo kubona umukunzi burimo guhinduka cyane, (urugero ubu benshi bahurira kuri internet, kandi si benshi bagihuzwa n’inshuti cyangwa imiryango), ababonera urukundo ku kazi bagize “igice kigaragara” mu mibare, nk’uko Madamu Nicole Baker abivuga.


