Perezida wa Congo ari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Denis Sassou N’guesso wa Repubulika ya Congo-Brazzaville yamaze kugera i Kigali, aho kuri uyu wa Gatanu yatangiye uruzinduko rw’akazi.

Ni uruzinduko rugomba kumara iminsi itatu nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje kuri Twitter.

Perezida wa Congo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ari na we wamutumiye mu Rwanda.

Abandi bayobozi bagiye kumwakira barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri muri Perezidansi, Uwayezu Judith; Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome.

Hari kandi Umuyobozi wa RDB; Clare Akamanzi; Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste; Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Mubarakh Muganga; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, Felix Namuhoranye n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, Lt Col Jean Paul Nyirubutama.

Uruzinduko rwa Perezida Sassou N’guesso mu Rwanda ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri Congo-Brazzaville muri Mata umwaka ushize.

Icyo gihe Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, ndetse we na mugenzi we bitabira umuhango wasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati ya Congo n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi baza kugirana ibiganiro bibera muri Village Urugwiro, mbere yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Nyuma Perezida Sassou N’Guesso arajya mu Nteko Ishinga Amategeko aho agomba kugeza ijambo ku bayigize. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu byitezwe ko aza kwakira mugenzi we mu isangira.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, biteganyijwe ko azasura Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije riherereye mu Karere ka Bugesera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *