Ukwicuza kwa Kazoza wari wimitswe nk’umutware w’Abakono

Sangiza iyi nkuru

Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’Abakono nyuma yo kwegura kuri izo nshingano, yatangaje ko ibyo yari yakoze ari amakosa y’agahomamunwa we ubwe yicuza.

Ku wa 09 Nyakanga ni bwo Kazoza yari yimitswe nk’Umukono Mukuru, mu muhango wabereye mu Kinigi i Musanze.

Ubutware bwe cyakora ntibwaje kuramba kuko byabaye ngombwa ko abweguraho, nyuma y’uko ibyari byakozwe byamaganwe n’umuryango FPR Inkotanyi wagaragaje kumwimika nk’ibisubiza inyuma intambwe zatewe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kazoza Justin weguye ku Cyumweru gishize yabwiye Ukwezi TV ko nyuma y’ibyabaye we na bagenzi be bahawe impanuro na Perezida Paul Kagame, ndetse akaza no kubaha imbabazi.

Uyu mugabo yavuze ko ibyabaye nyuma yo kubitekerezaho yaje gusanga nta bushishozi yabishyizemo, ibyatumye agwa mu makosa y’agahomamunwa.

Yagize ati: “Nyuma yo guhabwa impanuro n’imbabazi na Chairman wacu wa RPF Inkotanyi, umutimanama wanjye waje kundya, rwose unyereka ko nakoze ibintu by’amakosa mabi cyane ashingiye mu gucamo ibice Abanyarwanda.”

Kazoza yagaragaje ko kuba we n’Abakono bagenzi bari bironze byarashoboraga “gutuma u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda basubira mu bibi bahuye na byo mu myaka 29 ishize.”

Yunzemo ko Hari ibyo atavugiye mu nama nyunguranabitekerezo ya FPR Inkotanyi agomba kwicuza nk’umunyamuryango, nk’umukada w’umuryango ndetse n’umunyarwanda ukwiye kuba intangarugero mu bandi Banyarwanda.

Ati: “Njyewe ubwanjye nabuze ubushishozi no kureba kure, bingusha mu makosa y’agahomamunwa. Rero ndicuza mbikuye ku mutima, kandi mpamya ntashidikanya ko bitazongera kumbaho uko byagenda kose.”

Kazoza Justin yavuze ko nyuma y’ibyabaye “bisubiza Abanyarwanda inyuma” yafashe ingamba yo kwegura ku “kuba umutware w’Abakono, sinshaka no kubyumva.”

Yavuze ko umuryango rukumbi Abanyarwanda bafite ari, RPF Inkotanyi asaba ko ireme ry’ubumwe ryakomeza kubakwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *