Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yongeye gushimangira ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiriye kujya mu biganiro n’umutwe wa M23, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amakimbirane bafitanye.
Museveni yabitangaje ku wa Mbere ubwo yaganiraga na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yakiriye i Kampala.
Bombi baganiriye ku bibazo by’intambara zugarije ibihugu bya Sudani na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gushaka inzira yaganisha ku kubonera igisubizo kirambye ariya makimbirane.
Ni Faki by’umwihariko wasabye Museveni kumusobanurira umuzi w’ibibazo byugarije RDC na Sudani ku buryo ibihugu byombi byahindutse isibaniro ry’intambara.
Perezida wa Uganda nk’uko itangazamakuru ryo muri iki gihugu ribivuga, yagaragaje ko ibibazo byugarije RDC byatangiye mu myaka ya za 60, nyuma y’uko abakoloni bari bamaze kwica Patrice Lumumba nyamara yari yaratowe n’abaturage.
Ati: “Kuva ubwo Congo ntiyigeze itekana. Ntibigeze bagira ishyaka rya Politiki ryo ku rwego rw’igihugu, ntibigeze bagira Igisirikare cy’Igihugu.”
Museveni yunzemo ko n’ubwo kuva icyo gihe Uburasirazuba bwa RDC bwahise buhinduka indiri y’iterabwoba, icyizere cy’uko kiriya kibazo kizakemuka burundu kitarayoyoka.
Kinshasa ikwiye kuganira na M23
Mu mitwe Leta ya Congo Kinshasa igaragaza nk’iteza umutekano muke mu burasirazuba bwayo harimo uwa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ndetse n’uwa M23.
Perezida Museveni yabwiye Moussa Faki ko Uganda imaze igihe ikorana na Congo Kinshasa mu rwego rwo kwita kuri ibi bibazo, birimo n’icya ADF.
Ku bwa Perezida wa Uganda, “gukemura ibi bibazo birashoboka kandi turimo kubikora.”
Nk’ikibazo cy’amakimbirane ari hagati ya Leta ya Congo na M23, Museveni yagaragaje ko ari ikibazo cya Politiki gishobora gukemurwa n’ibiganiro; binajyanye no kuba uriya mutwe nta bintu bihambaye usaba.
Yavuze ko mu byo M23 isaba harimo “gusubira mu ngo zabo bahunze no kwinjizwa mu gisirikare.”
Yunzemo ati: “Turimo gushishikariza Nyakubahwa Tshisekedi kumvikana na bo, kandi nibanga kuganira ubwo dushobora kubafata nk’umutwe witwaje intwaro.”
Ku bwa Perezida wa Uganda, kuri ubu inyeshyamba nyinshi za M23 zifite ubushake bwo gutanga umusanzu mu kurinda umutekano wa RDC aho kuba impunzi.
Yavuze ko ziramutse zihawe ayo mahirwe nta cyazibuza kurinda umutekano mu duce zikomokamo.



One Response
Umuzi w’ibibazo bya RDC n’uko yakwigobotora icya M23 mu mboni za Museveni
Museveni aravuga ibyo yemera kimwe n’umuhungu we Muhoozi. Operation Rudahirwa igamije kwomora kariya karere kuri Kongo maze aba M23 bakagira ingabo zabo n’abategetsi batagengwa na Kinshasa. Twibuke ko abarrwanyi benshi ba M23 bavuye i Bugande. Nta kuntu Museveni atashyigikira ko batsinda intambara.