Umugore wa Ali Kiba aramushinja kumugambanira

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya n’umugore we wo muri Kenya, Amina Khalef, bagiye batangaza amakuru ku bibazo byabo by’urushako nyuma y’igihe kinini badashaka kubivugaho cyane.

Ibibazo by’aba bombi byamenyekanye ubwo Amina yajyanaga kuri Instagram kugira ngo agaragaze ko ashinja Ali Kiba kuba yaramufashe bugwate adashyira umukono ku mpapuro z’ubutane.

Ali Kiba mu kiganiro n’abanyamakuru muri Kenya, yasobanuye ko gushyira umukono ku mpapuro z’ubutane bitagomba kuba ikibazo. Ariko, mu mpinduka ziherutse, yasaga nk’aho yahinduye intekerezo.

Ali Kiba atangaza ko nta muntu ukwiye kwivanga mu bibazo by’ishyingiranwa ryabo kuko bitareba buri wese.Icyakora yasabye ko mu gihe cyo gukundana bakabaye bamenyana neza cyane mu gihe cyo kubana.

Amina Khalef yasabye ubutane na Ali Kiba, avuga ko ari ubuhemu no guhohoterwa. Urukiko rwa Kadhi i Mombasa rwahaye uyu munya- Tanzaniya iminsi 15 yo kuba yasinye ku mpapuro ariko abaryana karungu.

Nk’uko impapuro z’urukiko zibitangaza, Khalef yavuze ko atanga ikirego kubera ko atigeze agubwa neza mu rugo rwabo i Dar-es-Salaam. Yavuze kandi ko Ali Kiba yamugambaniye kandi ko yahohotewe ku mubiri no ku mutima.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *