Umuraperi Rick Ross yivumbuye kuri Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Rick Ross, wari usanzwe afitanye imibanire myiza n’umunyamideli Hamisa Mobeto by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga kuri ubu yamaze kuva mu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram nyuma yo kwerekana umukunzi we.

Hamisa Mobetto, aherutse gushyira ahagaragara imbuga nkoranyambaga amashusho y’uko yatunguwe n’umukunzi we mushya bituma uyu muraperi w’umunyamerika yivumbura ava mu bamukurikira(Unfollow).

Uyu mugabo utarashyira ahagaragara isura ye uzwi ku izina rya Kevin Sowax akaba ari n’umukire ukomoka muri Togo.

Muri videwo yagiye hanze, Hamisa Mobetto agaragara yinjira mu cyumba gitatse neza cyuzuyemo indabyo, champagne, imipira, n’amababi ku buriri, byose byanditseho ngo “Ndagukunda Hamisa.”
Ihishurwa ry’umubano mushya wa Hamisa n’uyu mukire risa nkaho ryagize ingaruka ku mibanire ye n’inshuti ze za cyera harimo n’uyu muraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikigaragara ni uko Rick Ross, wemeye ku mugaragaro ko yari yari afitanye umubano wa hafi ya Hamisa mu bihe byashize, yahise yivana mu bamukurikira kuri Instagram nyuma gato yuko amashusho agaragaye.

Hamisa na Rick Ross bahuriye i Dubai mu mpera z’umwaka wa 2021 kandi bagaragaye bahuje urugwiro ku mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.N’ubwo bavugaga ko ari inshuti gusa nabafatanyabikorwa mubucuruzi, byagiye bivugwa ko hari ikindi kibyihishe inyuma.Rick Ross yagiye agaragaza ko yishimiye umwuka wo kwihangira imirimo wa Hamisa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *