Shaiboub yahesheje APR FC amanota 3 ya mbere itsinze Police FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yegukanye amanota atatu ya mbere muri shampiyona ya 2023/24, nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0.

Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa derby y’umutekano wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Ni umukino by’umwihariko APR FC na Police FC yahuriyemo, nyuma y’imyaka irenga 10 yararetse gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga.

Igitego cyo ku munota wa 39 w’umukino cy’umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub ni cyo cyafashije APR FC ifite igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize kwegukana amanota atatu ya mbere.

Ni ku mupira uyu mukinnyi yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, mbere yo kuruhukira mu izamu rya Rukundo Onesme.

APR FC muri uyu mukino yari yabanje mu kibuga abakinnyi barimo myugariro Salomon Bindjeme utigeze uha agahenge ba rutahizamu ba Police FC.

Umutoza Thierry Froger yari yanagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga abarimo Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bahaye akazi gakomeye ubwugarizi bwa Police FC.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatirana gukomeye ku mpande zombi, gusa yaba abasore ba Thierry Froger cyangwa ab’umutoza Mashami Vincent bananirwa gushyira mu izamu uburyo bukomeye bw’ibitego bagiye babona.

APR FC igifite umukino w’ikirarane izahuriramo na Marines FC kuri ubu ifite amanota atatu inganya na Police FC yari yatangiye shampiyona itsinda Sunrise FC ibitego 2-0.

Ku munsi wa Gatatu wa shampiyona iyi kipe izesurana na Mukura VS, mu gihe APR FC izasura Etoile de l’Est i Ngoma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *